36.2 C
Africa
Tuesday, April 7, 2026
HomeNewsAmakuru akomeye kuri RDC: intambara yihishe inyuma y’ubutunzi bukomeye

Amakuru akomeye kuri RDC: intambara yihishe inyuma y’ubutunzi bukomeye

Date:

Related stories

Rwandan DJ based in Nairobi seeks reunion with Kate Bashabe over past collaboration

Rwandan DJ Nizeyimana Joshua, popularly known as KingDJJoshuu 250...

Burkina Faso rejects HRW report alleging crimes against humanity

Burkina Faso’s government has strongly rejected a report by...

DCI probes Gachagua over alleged hate speech and explosive claims linking Ruto to Sh500 million oil scandal

Kenya’s Directorate of Criminal Investigations (DCI) has launched a...

Elvis Dudzai Mhembere releases “Munamato,” a powerful prayer-inspired song from Zimbabwe

Zimbabwean musician Elvis Dudzai Mhembere, popularly known as Face...
spot_imgspot_img

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ni kimwe mu bihugu bifite ubutunzi bukomeye muri Afurika, by’umwihariko mu bijyanye n’amabuye y’agaciro nka coltan, cobalt, na diamant. Ariko nubwo iyi mitungo kamere ihari, igihugu gikomeje kugaragaramo ubukene bukabije, aho benshi mu baturage bacyo babaho mu buzima bwo mu bukene, nta mahirwe ahagije yo gutera imbere. Ibi byose biterwa ahanini n’imicungire mibi y’ubutunzi bw’igihugu, intambara zidahagarara, n’ukutumva ko abaturage bagomba gushyirwa imbere.

Hashize imyaka myinshi RDC ihanganye n’intambara zikomeye zishingiye ku moko n’uturere, izindi zituruka ku bikorwa byo kwamburwa ubutunzi bw’igihugu. Izi ntambara zidindiza iterambere ry’igihugu, zikanatuma abaturage  bakomeza kubaho nabi  , mu gihe amabuye y’agaciro akomeza gusahurwa n’abanyamahanga n’ibihugu bibyegereye.

Kudaha uburenganzira abenegihugu by’umwihariko ku baturage bavuga Ikinyarwanda nabyo biracyari ingorabahizi. Abaturage bakomeje gukumirwa mu gihugu cyabo, bituma habaho kutumvikana no kutizerana hagati y’abaturage n’ubuyobozi. Abasesenguzi bibaza niba kwinangira kwemera aba baturage atari byo bidindiza iterambere rya RDC, kandi niba kuba igihugu kitita kuri aba baturage bitari bimwe mu byongera intambara n’imvururu.

Byongeye, hakomeje kuvugwa impungenge ko inyuma yiyi intambara ,hihishe inyungu z’amakoperative cyangwa ibihugu bihanganye ku butunzi bw’igihugu. Ibihugu bituranye n’u RDC biracyakomeza gusahura amabuye y’agaciro mu gihe leta idashyizeho ingamba zo kurinda abaturage n’umutungo kamere. Iki kibazo gishyira RDC mu mwanya mubi, aho igihugu gifite ubutunzi bwinshi ariko kidashobora kubukoresha mu iterambere ry’abaturage bacyo.

Umwanzuro w’ingenzi mu guca burundu ibi bibazo ni ugushyira abaturage imbere, gushyiraho politiki zikumira intambara, no kurengera ubutunzi bw’igihugu. Ibyo bizasaba  ubuyobozi kwemera no gushyigikira uburenganzira bw’abaturage bose, harimo n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, kugira ngo igihugu kibone ubumwe n’iterambere rirambye.

RDC iracyafite amahirwe yo kwiyubaka, ariko kuberako ititeguye gushyira  iterambere ry’igihugu imbere , ndetse ishyireho politiki ihamye yo guhagarika intambara, kurengera abaturage, no gucunga neza umutungo w’igihugu , nitabikosora DRC izakomeza kudatera imbere.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here