Kuri iyi tariki ya 19 y’amateka, Abanyamulenge hirya no hino ku isi bibuka urupfu rwa General Makanika, umwe mu bantu bamenyekanye nk’intwari itazibagirana mu rugamba rwo kurengera abaturage ba Minembwe no mu karere ka Kivu y’Amajyepfo.
General Makanika yari umugabo uzwiho ubutwari budasanzwe, umutima wo gukunda abantu no kudacogora mu guharanira amahoro n’uburenganzira bw’abaturage be. Mu gihe cy’ubuzima bwe bwose, yahagurukiye akarengane n’ubwicanyi bwibasiye Abanyamulenge, ahagarara nk’inkingi ikomeye y’ihumure n’icyizere.
Ubutumwa bwa CEO-OFFICER Jean de Dieu
Mu butumwa yatanze kuri iyi tariki y’urwibutso, CEO-OFFICER Jean de Dieu, Ambasaderi w’Amahoro w’Abanyamulenge muri Australia, yagize ati:
📰 Also Read This:
“General Makanika yari umuntu w’intwali udacogora. Yatubereye urugero rwo kudaheranwa n’akarengane no kwanga guceceka imbere y’ibibi. Uyu munsi turamwibuka nk’umuvandimwe wadusigiye umurage wo gukunda amahoro, kwirwanaho no guharanira uburenganzira bwacu. Nta na rimwe azavaho mu mitima yacu.”
Yakomeje agira ati:
“Kwibuka General Makanika si ugusubira mu mateka gusa, ahubwo ni ugukomeza umurage yasize. Ni wo murage tugomba gutoza abana bacu, kugira ngo bazakomeze urugendo rwo kurwanya akarengane no kubaka amahoro arambye mu misozi yacu ya Kivu.”
Urwibutso ruzahoraho
Kuva yitabye Imana ku wa 19 Gashyantare 2025, izina rya General Makanika ryahindutse ikimenyetso cy’ubutwari ku Banyamulenge no ku bandi bose bamumenye. Abamuzi bemeza ko yari umuntu wicisha bugufi ariko akagira ijwi rikomeye ry’amahoro n’ubutabera.
Kuri Abanyamulenge, uyu munsi ntabwo ari uwo gusigwa n’amarira gusa, ahubwo ni igihe cyo guhuriza hamwe, gusubiza amaso inyuma, no kongera kurahira ko umurage wa General Makanika uzakomereza mu bikorwa n’imyitwarire ya buri wese.
Amarangamutima y’abaturage b’Abanyamulenge
Mu buhamya butandukanye bw’abaturage b’Abanyamulenge, hagaragaramo amarangamutima y’ukuntu General Makanika yababereye nk’umubyeyi n’umurinzi.
“Yaduhaye icyizere mu bihe twari twaraburiye byose. Yari nk’umucyo utwumvisha ko tudakwiye guheranwa n’umwijima,” Sebinama umuturage wo muri Minembwe.
“Nubwo atakiri kumwe natwe, umutima we uracyatuvugira. Azahora ari intwari yacu itazima,” Nyantungane umukobwa muto wibuka uburyo yabakundaga.
“Urupfu rwe rwadusigiye agahinda, ariko n’umurage wo gukomeza kurwanira ubuzima bwacu. Azahora ari mu mitima yacu nk’intwari itazibagirana,” Bagaza umusaza wo mu Banyamulenge utuye mu mahanga.
Umunsi wo guharanira amahoro
Kuri CEO-OFFICER Jean de Dieu, iyi tariki ya 19 Gashyantare ni isomo rikomeye:
“Uyu munsi utwibutsa ko nta muntu n’umwe ukwiye guhezwa cyangwa kwicwa azira inkomoko ye. General Makanika yatwigishije ko ubutwari ari ugukunda amahoro ariko ugahora uharanira ko ubuzima bw’abantu burindwa. Azahora ari umuyobozi mu mitima yacu, n’intwari idashira mu mateka y’Abanyamulenge.”