Buruseli, tariki ya 22 Nzeri 2025 — Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Itsinda ry’Abanyamategeko rihagarariye Abatutsi/Banyamulenge n’Abahima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) , Irène Kamanzi, Perezida wa Isôko Europe , yatanze ubutumwa bukomeye bwasigiye aho yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa gukoresha inzira z’iterabwoba no guhembera ubwicanyi bugamije kurimbura imbaga y’abavuga i Kinyarwanda muri DRC.
Mu ijambo rye, Kamanzi yibanze ku ngaruka zikomeye z’iyi politiki ku bantu b’imbabare cyane abagore n’abana. Yatanze urugero rw’akarengane n’ihohoterwa rikorwa muri gereza zo muri Kinshasa, cyane cyane muri gereza ya Makala, aho abagore bafungwa nta cyaha bakoze, ahubwo bazira gusa kuba abagore cyangwa imiryango y’abashinjwa kuba «abanzi b’igihugu.» Yibukije kandi uko inzego z’umutekano zinjije nkana amatsinda y’amabandi yo mu mihanda azwi nka Kuluna mu byumba by’abagore kugira ngo bakore «ibihano byihariye (punitive expeditions)» ibintu byasize inkovu zikomeye.
Kamanzi yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kwinjiza imitwe yitwaga imihari nka Maï-Maï yahinduwe Wazalendo , amabandi yo mu mihanda ndetse n’abana batarageza ku myaka 12 mu gisirikare, bakabaha intwaro zo gukora ubwicanyi n’ihohoterwa. Yabisobanuye nk’ «iterabwoba rya Leta,» anongeraho ati: «Aba ntibakiri ingabo zirinda igihugu. Ni ubutegetsi bwahisemo gukoresha ubugome bwose bushoboka ngo burimbure igice cy’abaturage babwo.»
Yakomeje avuga ko ibi bikorwa ari ibikorwa bigamije jenoside , bigamije kwibasira abantu ku bwo gusa kuba bafite umuco cyangwa isura itandukanye. «Ntitwemere ko igihugu cyubakira ubutegetsi ku mirambo y’abana n’abagore,» niko yavuze, ahamagarira amahanga guhagurukira iki kibazo aho gukomeza kure.
📰 Also Read This:
N’ubwo yatanze ubuhamya bw’ibyo biteye agahinda n’ishavu, Kamanzi yagaragaje ishema ku bagore ba Congo, anashima ubutwari bw’abarokotse ihohoterwa, ababyeyi bakomeje gushyingura abana babo bapfuye barwana, n’abagore bagihangana n’ubuzima mu nkambi zo mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu gusoza, yahaye ubutumwa butaziguye Perezida Félix Tshisekedi: «Hari indi nzira ibaho — inzira y’ibiganiro, inzira y’amahoro, inzira yo kubaha ikiremwamuntu. Ahazaza ha Congo ntihashobora kubakirwa ku maraso y’abana n’abagore b’inzirakarengane.»
Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Press Club i Buruseli , cyakurikiwe n’abanyamakuru mpuzamahanga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, kikaba ari intangiriro y’ubukangurambaga bushya bwo kwamagana ubwicanyi bukomeje kwibasira Abatutsi/Banyamulenge n’Abahima muri RDC, no gusaba ubutabera.
