Umwaka wa 2025 uzahora wibukwa nk’umwe mu myaka itoroshye u Rwanda n’Isi byanyuzemo. Ni umwaka waranzwe n’intambwe nziza mu iterambere, ibikorwa bikomeye by’igihugu, n’icyerekezo cy’ubuyobozi cyakomeje gushimangira icyizere cy’ejo hazaza. Ariko kandi, ni umwaka wahungabanyije imitima ya benshi, utwara ubuzima bw’abantu bari inkingi z’igihugu mu nzego zitandukanye.
Mu gihe twegeraga impera z’uyu mwaka tugana mu wa 2026, benshi bagize umwanya wo kwibaza ku busobanuro bw’ubuzima, ku gaciro k’umusanzu umuntu atanga, no ku buryo urupfu rushobora kuza rutunguranye, rukambura igihugu n’imiryango yabo abantu bari bagifite byinshi byo gutanga.
2025 yasize icyuho kitazoroha kuzibazwamo. Abayobozi, intwari z’igihugu, abanyabugeni, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru, abahanga mu bya dipolomasi n’abandi bagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rwo muri iki gihe, baratabarutse, basiga umurage uremereye abazabakurikira.
Mu nzego z’umutekano, igihugu cyasezeye ku musirikare w’umwuga wari wiyeguriye kurinda amahoro n’umutekano w’igihugu n’akarere, Lt Gen Innocent Kabandana. Urupfu rwe rwabaye igihombo gikomeye ku Ngabo z’u Rwanda, cyane cyane ko yari azwiho ubunyamwuga, ubuyobozi bufite icyerekezo, n’ubushobozi bwo gufasha abasirikare bato gukura mu mwuga wabo. Uruhare rwe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado muri Mozambique rwasize amateka adashobora gusibangana.
Mu rwego rwa sosiyete sivile, urupfu rwa Ingabire Marie Immaculée rwabaye inkuru yababaje benshi. Yari ijwi ridatezuka mu guharanira imiyoborere myiza, kurwanya ruswa no kuvugira abadafite kivurira. Nk’umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yahaye isura nshya urugamba rwo gusaba abayobozi kubazwa inshingano, bituma u Rwanda rugira isura nziza mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’imiyoborere.
Mu buyobozi bwa Leta, Alain Mukuralinda, uzwi nka Alain Muku, yasize icyuho muri Guverinoma no mu buzima rusange bw’igihugu. Yari umunyamategeko, umuyobozi, umucamanza wabaye icyitegererezo, ariko kandi akaba umujyanama w’urubyiruko n’umugabo wakundaga guteza imbere impano z’abahanzi. Urupfu rwe rwatumye benshi bongera gusobanukirwa ko umuntu ashobora gukorera igihugu mu buryo bwinshi icyarimwe.
Urwego rw’itangazamakuru na rwo rwahuye n’igihombo gikomeye binyuze mu rupfu rwa Jean Lambert Gatare, izina ryari rimaze igihe kinini ari ikimenyabose mu kogeza umupira w’amaguru no mu kwamamaza. Ubuhanga bwe, ijwi rye n’uburyo yegeraga abantu byatumye aba intangarugero ku banyamakuru bakiri bato.
Mu miyoborere y’imijyi n’iterambere rirambye, Aissa Kirabo Kacyira yasize amateka adasanzwe. Uruhare rwe mu guteza imbere Umujyi wa Kigali, mu gutuma umenyekana ku rwego mpuzamahanga no mu gutanga ubujyanama ku mijyi yo muri Afurika, rwamugize umwe mu bagore b’Abanyarwanda bagize uruhare runini mu guhindura isura y’imijyi yo ku mugabane.
U Rwanda kandi rwabuze umunyabugeni wihariye, Kilimobenecyo Alphonse, wagize uruhare rukomeye mu guhanga ibirango by’igihugu byabaye ikimenyetso cy’ubwigenge n’ubumwe. Ibikorwa bye byinjijwe mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, ku buryo azahora yibukwa mu mateka y’igihugu.
Mu itangazamakuru ryabuze Claudine DeLucco Uwanyiligira wasize isomo ry’ubunyamwuga, imiyoborere ishingiye ku mahame no kubakira ubushobozi abakozi. N’aho yakoreye mu mahanga, yakomeje guteza imbere isura nziza y’u Rwanda n’imikoranire mpuzamahanga.
Abandi bayobozi nka Murekeraho Joseph na Mitali Kabanda Protais bagize uruhare mu nzego zitandukanye za Leta, kuva mu burezi, urubyiruko, umuco, ubucuruzi na dipolomasi, na bo baratabarutse, basiga amateka y’akazi k’igihugu kakorwaga mu bihe bigoye byo kwiyubaka.
Mu rwego rwa siporo n’ubuzima rusange, Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura, yabaye ikimenyetso cy’urukundo, ubwitange no gukunda igihugu binyuze muri siporo. Yakundwaga n’abatari bake kubera umutima we wuje impuhwe n’ibikorwa by’ubugiraneza.
Mu mateka ya cyami, Speciose Mukabayojo, umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, yasize amateka y’urugendo rurerure rw’ubuzima rwaranzwe n’amateka akomeye y’igihugu, kuva mu buhungiro kugera mu Rwanda.
2025 ntiyagize ingaruka ku Rwanda gusa. Ku rwego mpuzamahanga, Isi yasezeye ku Papa Francis, kimwe n’ibyamamare mu mikino n’imyidagaduro nka George Foreman na Angie Stone, bigaragaza ko urupfu rutareba igihugu cyangwa izina umuntu afite.
Nubwo uyu mwaka wasize intimba, wanadusigiye isomo rikomeye: agaciro k’ubuzima gashimangirwa n’umusanzu umuntu atanga.
















