Umwaka wa 2025 ugiye kugera ku musozo wasize ushimangiye ko imyidagaduro nyarwanda ikomeje gutera imbere, igaragaramo ibyishimo, impaka, inkuru z’urukundo n’izababaje benshi. Ku byamamare, wari umwaka wuzuyemo inkuru zashimishije benshi, izatunguranye ndetse n’izatumye imbuga nkoranyambaga zicika ururondogoro.
Afrovera yabateguriye ishusho rusange y’ibyaranze imyidagaduro mu Rwanda muri uyu mwaka, hibandwa ku ubukwe, umwiryane hagati y’abahanzi ndetse n’ibyamamare byagize ibibazo muri uyu mwaka.
Bruce Melodie na The Ben bemeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’ihangana

Tariki ya 15 Ukuboza 2025, abakunzi b’umuziki nyarwanda batunguwe no kumva ko The Ben na Bruce Melodie, abahanzi bakomeye kandi bakunze kugereranywa, bazahurira mu gitaramo ngarukamwaka The New Year Groove, cyateguwe na The Ben.
Aba bahanzi bahuriye mu kiganiro n’itangazamakuru kuri Mbuga City Walk mu Mujyi wa Kigali, aho byagaragaye ko n’ubwo buri wese afite abakunzi be, hari amatsiko menshi yo kubona uko bazitwara ku rubyiniro rumwe. Icyo gihe, buri wese yahise asohora indirimbo yerekana icyizere n’ubuhanga bwe; Bruce Melodie asohora Munyakazi, The Ben asohora Indabo zanjye.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku itariki ya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena, kikaba gitezweho kwandika amateka mashya.
Davido na Israel Mbonyi bakoze ibitaramo byuzuza BK Arena


Tariki ya 5 Ukuboza 2025, icyamamare mu muziki wa Afurika, Davido wo muri Nigeria, yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena yise “Kigali 5ive Tour”. Cyaranzwe n’ubwitabire bwinshi ndetse kinitabirwa na Madamu Jeannette Kagame, ibintu byashimishije cyane uyu muhanzi.
Ku rundi ruhande, Umuramyi Israel Mbonyi yongeye kwerekana imbaraga z’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana , aho ku itariki ya 25 Ukuboza 2025 yakoze igitaramo cya Noheli yise “Icyumba 4”, cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10, yuzuza BK Arena nk’uko asanzwe abigenza buri mwaka.
Ibyamamare byakoze ubukwe muri uyu mwaka bukavugisha benshi
Mu nkuru zanyuze imitima ya benshi harimo ivuka ry’imfura ya The Ben na Uwicyeza Pamela. N’ubwo habanje kuvuka impaka ku izina ry’umwana, Pamela yaje gutangaza ko yitwa Icyeza Luna Ora Mugisha.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira na we n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie bibarutse umwana bamwita Kwema “Light FitzGerald”, inkuru yakiriwe neza n’abakunzi babo.
Uyu mwaka kandi wabaye uw’ubukwe ku byamamare byinshi birimo Uwase Kathia Kamali wo mu itsinda Mackenzies wasezeranye na Adonis Jovon Filer, Umuramyi Chryso Ndasingwa wasezeranye na Sharoni Gatete mu birori byagizwe ibanga, Niyo Bosco na Mukamisha Irena, ndetse n’abandi bakinnyi ba filime barimo Micky na Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya.
Umwiryane n’impinduka mu muziki nyarwanda

Mu 2025, Marina na Yampano barashwanye bitungura benshi, nyuma yo gukorana indirimbo yakunzwe. Impamvu nyamukuru yavuzwe ni ukudasabana inama ku isohoka ry’indirimbo Urwagahararo, bikurikirwa n’amagambo atari meza mu itangazamakuru.


Nanone, Kenny Sol na Ross Kana basezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM, buri wese atanga impamvu ye, ibintu byakomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Urukundo rwa Kimenyi na Muyango rwavuzwe cyane

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango Uwase Claudine rwatigishije imbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko batandukanye. Ariko bombi baje guhakana ayo makuru, bashimangira ko urukundo rwabo rukomeje kandi ko hari imishinga myinshi bategura izamenyekana mu gihe kiri imbere.
Ibyamamare byagize ibibazo
Umwaka ntiwashize hatabayeho inkuru zibabaje. Abantu batanu barimo uzwi nka Djihad bafunzwe bakekwaho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we. Ni urubanza rukomeje kuburanishwa.
Hari kandi abahanzi barimo Ariel Wayz, Babo na Bill Ruzima bafunzwe bazira ibiyobyabwenge, bajyanwa mu kigo ngororamuco cy’i Huye.
Ikindi cyabaye inkuru ikomeye ni impanuka yakozwe na DJ Toxxyk, wagonze umupolisi wari mu kazi akitaba Imana. Nyuma y’iyo mpanuka, DJ Toxxyk yahise atabwa muri yombi.



