Patrick Mulwana uzwi cyane ku izina rya Alien Skin, akaba ari we muyobozi wa Fangone Forest Entertainment, yatangaje ko mu mwaka ushize yari hafi gufata icyemezo gikomeye cyo kureka umuziki burundu bitewe n’imyitwarire y’abafana b’umuziki muri Uganda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Alien Skin yavuze ko icyamubabaje cyane ari ukureba uko abafana benshi batitaga ku bahanzi b’imbere mu gihugu, bakanga kujya mu bitaramo byabo, nyamara bakihutira kugura amatike ahenze iyo haje abahanzi b’abanyamahanga, by’umwihariko abo muri Nigeria.
Uyu muhanzi yasobanuye ko byamuciye intege kubona abantu bananirwa kwishyura itike y’ibihumbi 20 by’amashiringi ya Uganda kugira ngo bashyigikire umuhanzi w’iwabo, ariko bakishyura nta kuzuyaza iyo ari umuhanzi mpuzamahanga.
Ati: “Icyatumye ntekereza kureka umuziki ni uko abafana bari batangiye gutenguha. Iyo bumvise ko umuhanzi wo muri Nigeria aje, bitabira igitaramo ari benshi. Ariko umuhanzi wo hano ntibamwishyurire n’itike y’ibihumbi 20. Byarantunguye cyane.”
Alien Skin yakomeje avuga ko aho gusezera, yahisemo gufata iya mbere akagerageza “gutoza” abafana, abibutsa agaciro ko gushyigikira impano z’iwabo no kubaka umuziki w’igihugu cyabo.
Iyo myitwarire ye ngo yaje gutanga umusaruro, kuko ubu abafana batangiye kongera kwitabira no kugaragaza urukundo ku bahanzi ba Uganda, ibintu avuga ko bimushimisha cyane.
Yanongeyeho ko ubu yibona mu bahanzi b’inararibonye bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda, avuga ko indirimbo akora muri iyi minsi ziri ku rwego rw’ibihangano by’abahanzi bakomeye mu mateka y’iki gihugu.
Ibi Alien Skin abitangaje mu gihe akomeje kwigarurira imitima ya benshi no kwerekana ko n’ubwo yigeze gucika intege, yashoboye kwisubiraho no guhindura uko abafana babona umuziki w’iwabo.



