Mu gihugu cya Ethiopia, abaganga bakoze igikorwa cy’ubuvuzi cyatangaje benshi nyuma yo kubasha gusubizaho akaboko k’umusore w’imyaka 20 kari kaciwe n’imashini, bikaba bivugwa ko ari bwo bwa mbere igikorwa nk’iki gikoze neza muri iki gihugu.
Ibi byabereye ku bitaro byigenga bya Samaritan Surgical Center biherereye i Addis Ababa. Uyu musore yakomeretse akaboko kugacikira hejuru y’inkokora mu mpanuka yagiriye mu kazi ko gukata imbaho. Dr Anteneh Hailu, umuganga w’inzobere wagize uruhare rukomeye muri iki gikorwa, yabwiye BBC ko akaboko kari katandukanye burundu n’umubiri.
Uyu murwayi yabanje kuzanwa mu bitaro ari wenyine, nyuma umuryango we uza uzanye akaboko kacitse, kagashyirwa mu rubura (barafu). Dr Anteneh yasobanuye ko gushyira akaboko mu rubura ako kanya byari ingenzi cyane, kuko bifasha kurinda imikaya n’imitsi kudapfa bitewe no kubura amaraso, bityo bikongera amahirwe yo kugasubizaho.
Bivugwa ko uyu musore yari yatakaje amaraso menshi, bituma abaganga babanza kumwitaho byihuse kugira ngo bahagarike kuva amaraso no kumuha amaraso mashya. Nyuma yo kumwitegura neza, hafashwe icyemezo cyo kugerageza gusubizaho akaboko ke, nubwo ari igikorwa gikomeye kandi gisaba ubuhanga bwo hejuru.
Dr Anteneh yavuze ko gusubizaho urugingo rwacitse bisaba ubufatanye bw’inzobere zitandukanye. Muri iki gikorwa, hafatanyije abaganga b’inzobere mu kubaga amagufa n’imikaya, abo mu kubaga byo gusana (plastic surgery), inzobere mu by’imitsi ndetse n’abandi, bose bagafatanya mu gutegura no gushyira mu bikorwa ubu buvuzi bukomeye.
Kubagwa kwakozwe mu byiciro bibiri by’ingenzi. Icyiciro cya mbere cyamaze amasaha atandatu, hibandwa ku guhuza igufa n’imitsi minini itwara amaraso, kugira ngo akaboko kongere kubona amaraso no gufatirana n’umubiri. Icyiciro cya kabiri cyakozwe nyuma y’ibyumweru bibiri, na cyo kimara hafi amasaha atandatu, hagamijwe gusana no guhuza imikaya mito n’udutsi tw’imitsi.
Uyu muganga yasobanuye ko iyo igufa n’imitsi byongeye guhuzwa neza, bishobora kongera gukora buhoro buhoro, bigatuma igice cyari cyavuye ku mubiri gisubira mu buzima busanzwe.
Nyuma yo kubagwa, uyu musore yatangiye kwitabwaho binyuze mu myitozo yihariye izwi nka physiotherapy, igamije gufasha akaboko kongera gukora neza. Iyo myitozo ikubiyemo gukoresha imikaya mito n’inini, nko gufata ibintu bito, kwandika no gukora indi mirimo isanzwe y’ubuzima bwa buri munsi.
Dr Anteneh yavuze ko amahirwe ari menshi ko uyu musore azongera gukoresha akaboko ke nk’uko byari bimeze mbere y’impanuka, nubwo bisaba igihe, kwihangana n’umwete mu myitozo. Kugeza ubu, yavuze ko uyu murwayi ameze neza kandi yarasubiye mu kazi ke.
Abaganga bo muri Ethiopia bemeza ko nta makuru agaragaza ko igikorwa nk’iki cyo gusubizaho akaboko kacitse cyari cyarigeze gikorwa neza mbere muri iki gihugu. Ibi bifatwa nk’intambwe ikomeye mu iterambere ry’ubuvuzi bwo muri Ethiopia, cyane cyane mu bijyanye no kubaga bigoye.
Nubwo bimeze bityo, Dr Anteneh yagaragaje ko hakiri imbogamizi nyinshi mu rwego rw’ubuvuzi muri Ethiopia, zirimo kubura abaganga b’inzobere n’ibikoresho bigezweho. Yashimangiye ko nubwo izo mbogamizi zihari, iki gikorwa cyerekana icyizere cy’uko ubuvuzi bwo muri iki gihugu bushobora gutera intambwe ikomeye mu bihe biri imbere.



