32.2 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomeImyidagaduroAbakobwa basabwe kwigira ku giti cyabo mbere yo kwishingikiriza ku bagabo bakize...

Abakobwa basabwe kwigira ku giti cyabo mbere yo kwishingikiriza ku bagabo bakize ngo babakemurire ibibazo by’ubuzima.

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga wo muri Kenya, Njambi Fever, yasabye abakobwa n’abagore bakiri bato kwibanda ku kwiyubaka no kwigira ku giti cyabo, aho kwishingikiriza ku bagabo bakize ngo babakemurire ibibazo by’ubuzima.

Ibi yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko kugira icyerekezo n’intego mu buzima ari ingenzi cyane kurusha kwiringira umutungo w’abandi.

Ati: “Niba nta kintu ufite, n’umunyamiliyari ntacyo yagufasha. Gira icyerekezo. Emera ko ubuzima bwawe bugomba kugenda.”

Njambi yavuze ko umukobwa wishingikiriza gusa ku mugabo ufite amafaranga atabanje kwiyubaka, ashyira ejo hazaza he mu kaga, kuko iyo uwo mubano ujemo agatotsi asigara nta kintu afite .

Yongeyeho ko kwigira ku giti cyawe biha umugore umutekano, icyizere n’agaciro, aho gutegereza ko undi muntu abe ari we utanga byose.

Ati: “Iyubakire ibyawe, hanyuma uzahura n’undi mukire, azaza yunganire aho ugeze.”

Uyu munyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga uzwiho gutanga inama ku bijyanye n’urukundo, imibanire , yavuze ko kwiyubaka bikubiyemo kwiga ubumenyi, gushaka amafaranga no kugira icyerekezo gifatika, ari na byo bituma umugore agira uruhare rufatika mu mubano uwo ari wo wose.

Nk’umubyeyi w’umwana umwe, Njambi akunze kugaragaza ko kwigira ku giti cye no gukora cyane ari indangagaciro yifuza guha umwana we, agaragaza ko kwibeshaho ku giti cyawe ari ishingiro ry’ubuzima burambye.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here