23.5 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruAbakobwa n’Abahungu babana munzu bitemewe akabo kasubiweho

Abakobwa n’Abahungu babana munzu bitemewe akabo kasubiweho

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Uwahoze ari minisitiri wo mu gihugu cya Uganda Sarah Opendi yasabye ko mu mategeko arebana n’abashakanye bakongeramo ikintu cyafasha abantu benshi.Nyakubahwa Sarah yavuze ko abantu babana , umukobwa n’umukobwa bamaranye amezi atandatu no hejuru yaho bagomba kwemezwa nka kupure zemewe.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Iki gitekerezo  cyavugishije abantu benshi , cyane ko hari hashize igihe kinini umwanzuro nk’uyu wo guhindura itegeko nshinga rijyanye n’imiryango ritemezwa na bose , aho abagize amashyaka batumvikanyeho uburyo abashakanye babana , ibyo amategeko yabafasha kumpande zombi kubijyanye n’umutekano , ibijyanye n’imitungo ndetse no kubijyanye na gatanya.

Ubwoko bumwe bw’abaturage bafite umuco wo  kumva ibijyanye n’umuhango w’ubukwe, inkwano ndetse n’ibijyanye no kujya guhabwa umugisha n’abakozi b’Imana bumva bitabareba , ikingenzi ari urukundo rw’abantu babiri.

Mugihe indi mico yo yumva ko gukwa ari ishimwe ry’ababyeyi cyane cyane kuruhande rw’umugeni (umukobwa), ibyo kandi bakabigira ihame mu mihango y’ishyingirwa ibyo bita gusaba , ubu bwoko kandi bwumva ko umugabo n’umugore kugirango bigaragare ko bakoze ubukwe ari itegeko kujya mu rusengero cyangwa mu musigiti gusaba imigisha Imana .

Sarah akomeza avuga ko abasore n’inkumi hagati ya 7 ni 10 babana mu buryo butazwi , aho aba bombi bashobora kumarana amezi hagati ya 6 na 24 maze bagatandukana umwe agaca ukwe undi ukwe ntacyo abajije.

Ibi  ntibyumvikanyweho kimwe nkuko atarAmol abivuga , ati :”Ntago numva uburyo kwiyandikisha muri leta nk’abakundana bazwi hari icyo byadufasha mu Rukundo.”; Isabel Nicole Atai abinyjije kurukuta rwe rwa Twitter akaba yiga amategeko yagize ati :”Numwo nabana n’umuntu , ndumva ubukwe buba hagati y’abantu babiri babyemerenyijweho.”

Joshua Kitakule umwanditsi mumpuzamatorero  mu gihugu cya Uganda nawe yagize ati :”kuganira kubijyanye n’ubukwe n’ukugirango tugire imiryango itekanye , ntabwo ntwabirwanya rero .”

Rt Rev Onesimus Asiimwe , umuyobozi mushya wa diyoseze ya Kigezi  yagize ati :”Kubana mutarasezeranye bihabanye nuko ibyanditswe bibivuga , Imana yashyizeho uburyo bwo kubana , aho umukobwa n’umuhungu bagomba kubana akaramata .”

Kubujyanye n’amategeko muri Mata urukiko rukuru muri iki gihugu rwavuze ko ubukwe buba hagati y’abantu babiri babyemeranyijeho ndetse n’imiryango yabo ikabyemera , ntacyo bisobanuye imyaka byafata , cyangwa umubare w’abana bafite , ngo umugore cyangwa umugabo bumve ko bagomba kubana akaramata .

Nyakubahwa Stephen Masiga yagize ati :”Kubana kubantu babiri babyemeranyijeho ntago byemeza ko bakora ubukwe , kandi ubukene ntibube intandaro ndetse n’ubwisobanuro , ababyeyi bagomba kugira maso ntibumve ko byemewe na Leta .”

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here