35.4 C
Africa
Saterdag, Desember 20, 2025
HomeImyidagaduroAbakora umuziki bagaragaje impungenge ku hazaza h’uruganda mu gihe The Ben yavamo

Abakora umuziki bagaragaje impungenge ku hazaza h’uruganda mu gihe The Ben yavamo

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Rwiyemezamirimo Nduwimana Jean Paul wamamaye mu myidagaduro nka Noopja yasabye umuhanzi The Ben kudahagarika umuziki, agaragaza ko byagira ingaruka zikomeye ku bantu benshi bakorera mu ruganda rw’imyidagaduro.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Noopja washinze Country Records yavuze ko hari abahanzi n’abandi bakorera mu myidagaduro bashingiye ku muziki wa The Ben, ku buryo kuwuhagarika byabasiga nta cyerekezo bafite. Yagize ati: “The Ben uvuye mu muziki, bamwe twasubira ibyaro, abandi tukabura ijambo, kuko ni wowe benshi turiraho. Ubivuyemo, uruganda rwaba rubuze umutware. Gumamo.”

Aya magambo ya Noopja yatangajwe nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga humvikana impuha zavugaga ko yaba afitanye amakimbirane na The Ben. Icyakora, amakuru Afrovera.com yamenye yemeza ko aba bombi bagikorana neza, ndetse ko abavuga ko bashwanye baba bagambiriye kubasebya.

Umwe mu baduhaye amakuru yahamije ko Noopja na The Ben ari inshuti zikomeye ku buryo gushwana byagorana, by’umwihariko bitewe n’imikoranire yabo ya kera. Yagize ati: “Ntabwo Noopja na The Ben bashobora gushwana kuko ni inshuti magara. Ndetse n’indirimbo ‘Indabo zanjye’ yakorewe muri Country Records, ikaba yarakozwe na murumuna wa Noopja witwa Kozze.”

Biteganyijwe kandi ko Noopja ari mu bafite uruhare rukomeye mu gutegura igitaramo The Ben ateganya tariki ya 01 Mutarama 2026, aho azagira umusanzu mu gutuma kigenda neza.

Aya magambo agaragaza umubano ukomeye uri hagati ya Noopja na The Ben, anerekana uruhare The Ben afitiye iterambere ry’umuziki nyarwanda n’abantu benshi bawukoramo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here