Intara ya Haut-Lomami yongeye guhungabanywa n’imirwano ikomeye yahuje Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi bo mu mutwe wa Bakata Katanga, igasiga abantu umunani bapfuye abandi benshi bagakomereka bikomeye.
Iyo mirwano yabereye mu mujyi wa Bukama kuri iki Cyumweru, itariki ya 11 Mutarama, aho amakuru yemeza ko yasize abaturage benshi mu bwoba n’akaga, cyane cyane abari hafi y’aho imirwano yabereye.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agateganyo wa teritwari ya Bukama, Madou Kalenga, ngo iyi mirwano yadutse mu buryo butunguranye ubwo hari haje ingabo za FARDC zo kongerera imbaraga izari zisanzwe ziri muri ako gace.
Bakata Katanga ni abarwanyi baharanira ubwigenge bw’intara ya Katanga.
Madou Kalenga yavuze ko izo ngabo zaguye mu gico, bikaba byaratumye habaho guhanahana amasasu ku rwego rwo hejuru. Yavuze ko n’abayobozi b’inzego z’ibanze batunguwe n’ibyabaye, kuko nta makuru yari yatanzwe mbere ku byari bigiye kuba.
Yagize ati: “Twari dutegereje ko babaha icyubahiro nk’uko bisanzwe bigenda, ariko mu buryo butunguranye twumvise amasasu menshi. Ndetse natwe abayobozi ntitwari tuzi neza ibiri kuba. Nyuma twaganiriye n’abayobozi b’ingabo batumenyesha ko bagabweho igitero n’abantu biyita Bakata Katanga.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko iyo mirwano yatumye hapfa abarwanyi batandatu bo mu mutwe wa Bakata Katanga, mu gihe abasivili babiri baguye muri iyo mirwano.
Ubuyobozi bwa gisivili bwongeye gutangaza ko hari abandi bantu umunani bakomerekeye muri iyo mirwano, bakaba barajyanywe mu bitaro bitandukanye kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse.
Gusa, Madou Kalenga yagaragaje impungenge z’uko bimwe mu bigo nderabuzima byakiriye abakomerekejwe bidafite ibikoresho bihagije, asaba ko abo bantu bimurirwa mu bitaro bifite ubushobozi bwo kubavura neza.
Yanongeye gusaba leta y’intara ya Haut-Lomami n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutabara byihuse, zigatanga inkunga n’ubufasha bukenewe ku bakomeretse ndetse no ku miryango yabuze ababo.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza uko umutekano ugihungabanye mu bice bimwe bya RDC, cyane cyane mu ntara z’amajyepfo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke, bigira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili.



