25.2 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruAbanyakenya batuye mu Rwanda bagaragaje umuco n’ubumwe mu gikorwa cyabereye i Kigali

Abanyakenya batuye mu Rwanda bagaragaje umuco n’ubumwe mu gikorwa cyabereye i Kigali

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Abanyakenya batuye mu Rwanda bahuriye mu gikorwa cyihariye cyabereye muri Kigali Paramount Hotel, cyagaragaje umuco wabo n’ubumwe bubaranga, binyuze mu biganiro byubaka, mentorship, imyidagaduro n’inyama zokeje, mu rwego rwo gukomeza imikoranire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu ushize, cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi b’amahoteli, abiga muri za kaminuza, abanyamakuru n’abandi Banyakenya batuye mu Rwanda, baganira ku ruhare rw’uburezi mu gutegura urubyiruko rwiteguye isoko ry’umurimo, cyane cyane mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University – Rwanda (MKUR), Dr Martin Kimemia, yavuze ko ubufatanye buri hagati y’iyi kaminuza na Kigali Paramount Hotel ari icyitegererezo cyiza cyo guhuza amasomo atangirwa mu ishuri n’imenyerezamwuga ikorerwa mu kazi ka buri munsi.

Yagize ati: “Iyo uhuguye abantu mu nyigisho gusa utabaha amahirwe yo kubishyira mu bikorwa, ntutegura neza umukozi w’ejo hazaza. Iyi mikoranire ituma abanyeshuri bacu babona mu maso uko amasomo biga akora mu buzima busanzwe.”

Yakomeje ashimangira ko iyi gahunda ituma abanyeshuri banoza ubumenyi, bagatanga serivisi nziza ku bashyitsi, bityo hoteli ikungukira ku bitekerezo bishya no ku mbaraga z’urubyiruko.

Ku ruhande rwe, Dr Jane Wambui Kanjuru, Umuyobozi wa Kigali Paramount Hotel akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Amahoteri muri Mount Kenya University, yavuze ko iyi hoteli yiyemeje kugira uruhare rugaragara mu gutegura abakozi b’ahazaza mu rwego rw’amahoteli.

Ati: “Ikituranga ni uko dushyira imbere amahugurwa afasha abanyeshuri kubona ubumenyi bufatika, bakitegura kuba abakozi b’inararibonye mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo.”

Simon Muhoro, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Paramount Hotel, we yagaragaje ko iyi hoteli yubatse ku muco n’imibanire myiza n’abaturage.

Yagize ati: “Dushyira imbere kwerekana umuco nyarwanda no gukorana n’umuryango mugari. Dufite n’ahantu heza hatanga ishusho y’imisozi igihumbi, kandi twegereye ikibuga cy’indege n’ahandi nyaburanga h’ubukerarugendo.”

Iki gikorwa kandi cyaranzwe n’isomo rikomeye rya mentorship ryatanzwe na Muthoni wa Kirumba, umunyamakuru w’inararibonye wo muri Kenya, wahaye inama abanyeshuri biga itangazamakuru, cyane cyane ku kwihangana no kwiyubaka mu mwuga.

Yagize ati: “Urugendo rw’itangazamakuru si rworoshye, cyane cyane ku bagore. Ariko ni ngombwa kwiyemera, gufata urugendo intambwe ku yindi no kudacika intege.”

Muri uwo mugoroba kandi, abitabiriye basusurukijwe n’abahanzi b’Abanyakenya barimo Waithaka wa Jane, DJ Dibul na Wangui wa Ndirangu, mbere yo gusangira inyama zokeje mu gutangiza ku mugaragaro Choma Zone ya Kigali Paramount Hotel, mu mwuka w’ibyishimo n’ubumwe.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here