21.6 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeAbanyamulenge bari bafunze barekuwe ariko hakomeje kugaragazwa impungenge zikomeye cyane

Abanyamulenge bari bafunze barekuwe ariko hakomeje kugaragazwa impungenge zikomeye cyane

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025, Abanyamulenge bari bamaze igihe bafungiwe mu mujyi wa Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barekuwe.

Iyi nkuru yakiriwe n’ibyishimo n’ihumure mu miryango yabo, ariko inongera kubyutsa impungenge zikomeye ku ivangura rikomeje kuvugwa rikorerwa Abanyamulenge mu bice bitandukanye by’igihugu.

Aba barekuwe bari bamaze hafi amezi abiri bafunzwe, barimo abasore babiri bafashwe mu kwezi kwa Cyenda ubwo bavaga mu Minembwe, ndetse na Mududa Kavuganyi wafashwe hagati muri uku kwezi.

Amakuru aturuka mu miryango yabo n’ababakurikiraniye hafi yemeza ko ifungwa ryabo ritashingiye ku byaha bifatika, ahubwo ryashingiye ku nkomoko yabo, ururimi bavuga n’uko basa.

Abegereye imiryango yabo bavuga ko mu gihe bari bafunzwe, bamwe muri bo bahuye n’ihohoterwa rikomeye. Umwe mu basore bafatiwe mu nzira ava mu Minembwe yarashwe n’abasirikare ba FARDC, arakomereka bikomeye, mu gihe undi yakomeje gufungirwa mu bihe bigoye.

Mududa Kavuganyi, we, yakubiswe bikabije ahindurwa intera, azira gusa ko muri telefone ye basanzemo amafoto y’abasirikare, ibintu abamwunganira bavuga ko bidakwiriye gufatwa nk’icyaha.

Aya makuru akomeje gutuma hibazwa ibibazo bikomeye ku mikorere y’inzego z’umutekano n’ubutabera muri RDC, cyane cyane mu ntara z’iburasirazuba, aho Abanyamulenge bamaze igihe kirekire bagaragaza ko bahohoterwa, bafungwa, cyangwa bagakorerwa ihohoterwa bashinjwa ibitagira gihamya.

Abasesenguzi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ikibazo cy’Abanyamulenge kidashobora gukomeza gufatwa nk’ibibazo byihariye, ahubwo ko ari ikibazo cy’imiyoborere, uburenganzira bungana n’ivangura rishingiye ku bwoko n’akarere. Bavuga ko gufunga abantu bazira ururimi bavuga cyangwa isura yabo ari ugusubiza inyuma igihugu cyitirira demokarasi n’ubutegetsi bugendera ku mategeko.

Mu Banyamulenge ubwabo, ifungwa nk’iri rikomeje guteza umujinya n’agahinda. Bamwe bavuga ko batacyiyumvamo ubutegetsi bw’i Kinshasa, kuko bumva ko badahabwa uburenganzira bungana n’abandi baturage ba RDC. Ibi bigaragazwa n’amagambo akunze kumvikana mu miryango yabo n’abo mu diaspora, bavuga ko guceceka ku ihohoterwa ribakorerwa ari ugutuma rikomeza.

Umwe mu bagize umuryango w’abarekuwe yabwiye MCN ducyesa iyi nkuru ati:
“Dufashe uyu mwanya dushima Imana kuko abacu bari bafungiwe i Kalemie bafunguwe. Turashimira Imana kandi twizeye ko n’abandi bose bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bari hose, bazabohorwa.”

Nubwo kurekura aba Banyamulenge bifatwa nk’intambwe nziza, benshi bavuga ko bidahagije. Basaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku ihohoterwa bavuga ko bakorewe, hagahanwa ababigizemo uruhare, ndetse hakanashyirwaho ingamba zo gukumira ifungwa rishingiye ku ivangura.

Iki gikorwa kandi kiranibutsa ubuyobozi bwa RDC ko kubaka icyizere hagati y’abaturage n’inzego z’igihugu bisaba ibikorwa bifatika, bitari amagambo gusa. Kurwanya ivangura, ihohoterwa n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko ni ingenzi mu gusigasira ubumwe bw’igihugu no kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Ku Banyamulenge, nubwo iri rekurwa ryabazaniye umunezero w’igihe gito, urugendo rwo gushaka ubutabera, umutekano n’uburenganzira bungana n’abandi baturage ruracyari rurerure.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here