Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yijeje Abanyarwanda ko umutekano w’igihugu urinzwe neza, abasaba kudahungabanywa n’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yabitangaje kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026, ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre, aho yashimangiye ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zikora neza kandi zigamije kurinda ubuzima n’umutekano w’Abanyarwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko nk’uko Perezida Paul Kagame yabigarutseho ku wa 5 Gashyantare, intambara iri muri RDC itatewe n’u Rwanda, ahubwo ari ikibazo cy’Abanye-Congo ubwabo.
Yavuze ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ushinja u Rwanda gufasha ihuriro AFC/M23, ari we wafashe icyemezo cyo kuva mu biganiro by’Afurika bigamije amahoro, agahitamo gushaka abahuza bo hanze y’umugabane.
Ati “Ni we wagiye hanze ya Afurika, ajya muri Qatar, ajya i Washington ashaka ko ibyo bihugu byinjira mu biganiro. Ndetse sinanavuga i Paris mu Bufaransa. Iyo bavuga ko u Rwanda ari rwo rwajyanye ibiganiro hanze ya Afurika, ibyo si byo.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko nubwo hari amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryakomeje kugaba ibitero kuri AFC/M23 no ku basivili, barimo n’Abanyamulenge bo muri Komini Minembwe.
Yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, no kugera ku mahoro arambye mu karere, bikazatuma n’ingamba z’ubwirinzi zashyizweho zikurwaho igihe umutekano uzaba wagarutse.
Abitabiriye Inama y’Umushyikirano yababwiye ko nubwo intambara ikomeje mu gihugu cy’abaturanyi, u Rwanda rwo rukomeje kuba mu mutekano usesuye.
Ati “U Rwanda rufite umutekano, rurarinzwe. Abanyarwanda nibaryame, biyorose, basinzire. Twashyizeho ingamba z’ubwirinzi, hari izo mwabonye zimira ibisasu bunguri, hakaba n’izindi zihari. Zose zigamije kurinda umutekano w’igihugu n’Abanyarwanda kugira ngo twese dukomeze imihigo.”
U Rwanda rwafashe izi ngamba z’ubwirinzi zihariye nyuma y’uko umutwe wa FDLR, ufatanyije n’ingabo za RDC, warashe ibisasu bya mortier mu Karere ka Musanze, muribWerurwe na Gicurasi, na Kamena 2022. Icyo gihe Leta y’u Rwanda yashimangiye ko itazigera yihanganira ko umutekano w’abaturage bayo uhungabanywa.



