Polisi ya Tanzania yatangaje ko yafashe ingamba zikomeye zo gukumira imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 9 Ukuboza, ivuga ko ishobora guteza umutekano muke mu gihugu.
Umuvugizi wa Leta, David Misime, yavuze ko abategura iyo myigaragambyo bari gukora ibikorwa bishobora gusubiza igihugu mu mvururu zisa n’izabaye nyuma y’amatora yo ku wa 29 Ukwakira. Yavuze ko ibikorwa byabo bihungabanya umutekano, ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Misime yatangaje ko Polisi imaze iminsi ikurikirana ibyo abategura imyigaragambyo bakora ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko izafata umuntu wese uzagerageza guhungabanya ituze ry’igihugu.
📰 Also Read This:
Ku rundi ruhande, Ezekiah Wenje wahoze ari Umudepite wa CCM, yasabye abaturage kwitwararika no kwirinda urugomo, yibutsa ko kwigaragambya ari uburenganzira buteganywa n’amategeko ariko bugomba gukorwa mu mahoro.
Iri tangazo rya Polisi rije nyuma y’ijambo Perezida Samia Suluhu yagejeje ku gihugu, aho yavuze ko imyigaragambyo yo ku wa 29 Ukwakira yaterwaga inkunga n’ababifitemo inyungu bo hanze, ndetse ayita uburyo bwo kugerageza guhungabanya ubutegetsi. Yavuze ko inzego z’umutekano zakoze ibyo zari zishinzwe mu kurinda igihugu.
Perezida Suluhu yanavuze ko hari urubyiruko rutamenya ubukana bw’akavuyo, avuga ko iyo bishoboka yarwohereza mu bindi bihugu bya Afurika kugira ngo rubone uko ubuzima buba bukomeye ahandi, bityo rurusheho gusobanukirwa amahoro igihugu gifite.
Ibi byose bibaye mu gihe umubano wa Tanzania na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kuzamo agatotsi, nyuma y’uko Amerika ivuze ko ishobora gufatira icyo gihugu ibihano kubera ihohoterwa ryagaragaye mu gihe cy’amatora.






