38.1 C
Africa
Donderdag, Maart 5, 2026
HomePolitikeAbarwanyi ba AFC/M23 batangiye gukoresha intwaro nshya idasanzwe ku rugamba yakanze FARDC...

Abarwanyi ba AFC/M23 batangiye gukoresha intwaro nshya idasanzwe ku rugamba yakanze FARDC n’abambari ba yo, imirwano irushaho gufata indi sura

Date:

Related stories

Mediterane: Ubwato bw’Uburusiya butwara LNG Arctic Metagaz bwarohamye, Moscow ishinja Ukraine igitero cya drones

Ubwato bw’Uburusiya butwara umwuka kamere utunganyije (Liquefied Natural Gas...

Cuba mu Mwijima: Miliyoni z’abaturage Babuze amashanyarazi Nyuma y’ihungabana ry’uruganda rukuru

Miliyoni z’abaturage bo muri Cuba  kurubu bahanganye n’ibura ry’amashanyarazi...

Rwanda: Inama y’Abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’imfungwa 1,874

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu i Kigali iyobowe...

Gisagara: Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume bapfuye avoka enye

Umugabo wo mu Karere ka Gisagara ari mu maboko...
spot_imgspot_img

Intara ya Kivu y’Amajyepfo ikomeje kuba isibaniro rikomeye ry’intambara hagati y’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.

Iyi mirwano iragenda ifata indi ntera, aho AFC/M23 yatangiye gukoresha ubwato bw’intambara mu Kiyaga cya Tanganyika, ibintu byahinduye isura y’urugamba n’uko ingabo zihanganye na bo zabitangaje.

Amakuru yizewe aturuka mu bice bya Fizi aravuga ko tariki ya 21 Ukuboza 2025, ingabo za RDC zifatanyije na Wazalendo zagabye igitero gikomeye ku birindiro bya AFC/M23 mu gace ka Bangwi, mu rwego rwo kukisubiza nyuma y’igihe kari kimaze kigenzurwa n’iri huriro. Icyo gitero cyabaye gikomeye, cyumvikanyemo urusaku rw’amasasu menshi n’ibisasu biremereye, bituma abaturage batuye hafi y’aho imirwano yabereye bagira ubwoba bukabije.

Nubwo igitero cyari cyateguwe neza cyane, AFC/M23 yabashije kucyitwara mo neza no kugisubiza inyuma, bituma ingabo za Leta zisubira inyuma. Cyateje ihungabana rikomeye mu baturage, benshi muri bo bahitamo guhunga berekeza mu duce twari tubonwa nk’udutekanye kurushaho, twiganjemo Swima na Mboko.

Ku munsi wakurikiyeho, tariki ya 22 Ukuboza 2025, FARDC na Wazalendo bongeye kugerageza kugaba igitero muri santere ya Makabola, yari imaze ibyumweru hafi bibiri igenzurwa na AFC/M23. Icyo gitero na cyo nticyagize icyo kigeraho, kuko AFC/M23 yongeye kugihagarika, isubiza inyuma ingabo zari zakigabye.

Ni kuri uwo munsi kandi hafashwe icyemezo cyatunguye benshi, aho abarwanyi ba AFC/M23 batangiye gukoresha ubwato bw’intambara mu Kiyaga cya Tanganyika, barasa ku ngabo za Leta na Wazalendo zari zegereye inkombe z’ikiyaga. Ibyo bisasu byateye ihungabana rikomeye ku ruhande rw’ingabo za Leta, bituma zimwe muri zo zisubira inyuma mu buryo bwihuse.

Umwe mu baturage wiboneye uko byagenze yagize ati: “Nyuma y’amasasu menshi yumvikanye ava mu kiyaga, twabonye abasirikare ba FARDC batangira guhunga berekeza mu Mboko. Abaturage barakangarana, benshi bongera gufata inzira y’ubuhungiro.”

Iyi ntambwe yo gukoresha ubwato bw’intambara ishimangira ko AFC/M23 iri kwagura uburyo n’imirongo y’urugamba, ikaba itakiri ku butaka gusa, ahubwo ininjira no mu mazi, cyane cyane mu bice bifite akamaro kanini mu by’umutekano n’ubwikorezi.

Imirwano yabaye muri uyu mwaka igaragaza ko AFC/M23 ifite ibikoresho bya gisirikare bihanitse, birimo indege nto zitagira abapilote (drones), imbunda ziremereye zirasa kure, ndetse n’ibindi bikoresho byateje igihombo gikomeye ku ngabo za RDC.

Ibi bikoresho byagaragaye cyane mu mirwano yabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko igihe hafatwaga Umujyi wa Goma, kimwe no mu bice byo mu kibaya cya Rusizi muri Kivu y’Amajyepfo.

Leta ya RDC ubwayo yemeje ko ingabo zayo zarashweho na drones z’intambara n’imbunda ziremereye, ibintu byatumye isaba ubufasha bw’abafatanyabikorwa bayo n’ingabo ziri mu butumwa mpuzamahanga.

Kuba AFC/M23 itangiye gukoresha ubwato bw’intambara mu Kiyaga cya Tanganyika bibaye mu gihe igenzura ibice byinshi biri ku nkombe z’iki kiyaga, ahanini byari bifitiye inyungu ingabo zirimo iza RDC n’iz’u Burundi.

Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko iki cyemezo gishobora guhindura cyane imiterere y’intambara mu Kivu y’Amajyepfo, kikongera ingorane ku ngabo za Leta mu gucunga imipaka n’inzira zo mu mazi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here