Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko ingabo z’u Burundi zari zimaze kongera koherezwa mu bice bimwe na bimwe bya teritwari ya Fizi, zafashwe zitaratangira ibikorwa bya gisirikare zari zigamije.
Aya makuru yatangajwe ku wa 8 Mutarama 2026 n’Umuvugizi wa MRDP-Twirwaneho, Colonel Kamasa Ndakize Welcome, wavuze ko izo ngabo zari zoherejwe mu gace ka Bibokoboko na Point-Zéro, ahazwiho guturwa cyane n’Abanyamulenge.
Nk’uko Colonel Kamasa yakomeje abisobanura, izi ngabo z’u Burundi zari ziyobowe n’abofisiye barimo uwitwa Nshimirimana, zikaba zari zifite umugambi wo kugenzura imisozi miremire iri muri ibyo bice, aho MRDP-Twirwaneho ivuga ko hagamijwe kubangamira umutekano w’abasivili b’Abanyamulenge no kubakumira mu nzira z’ubuhahirane.
Yagize ati: “MRDP-Twirwaneho yamaganiye kure iyi gahunda mbi y’ingabo z’amahanga, igamije gusa gutera abasivili b’Abanyamulenge batuye Bibokoboko na Minembwe no kubafungira inzira, ibintu byatuma imibereho yabo irushaho kuba mibi.”
Uyu mutwe uvuga ko kuba izi ngabo zakumiriwe zitaratangira akazi ari ikimenyetso cy’uko hakomeje gukurikiranwa hafi ibikorwa by’ingabo z’amahanga mu bice bituwe n’abasivili, cyane cyane Abanyamulenge bamaze igihe mu kaga.
MRDP-Twirwaneho yanibukije ko kuva muri Werurwe 2025, ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza RDC, imitwe ya Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR, byagiye bigaragara mu bikorwa byo kwibasira abasivili b’Abanyamulenge. Ibyo bikorwa birimo ubwicanyi, iyicarubozo, gufata abantu bunyago, ihohotera rishingiye ku gitsina no gusahura imitungo yabo.
Uyu mutwe ugaragaza ko kuva mu Ukwakira 2025, ubuzima bw’abaturage ba Minembwe bwazambye cyane, nyuma y’uko inzira zose zibahuza n’amasoko n’amavuriro zifunguwe n’ingabo z’u Burundi n’indi mitwe bikorana. Ibi byatumye kubona ibiribwa, imiti n’ibindi by’ibanze biba ikibazo gikomeye.
Abashoboye kubona ibyo bikenerwa babihabwaga ku giciro kiri hejuru cyane, mu gihe benshi batabashije kubibona na busa. MRDP-Twirwaneho ivuga ko ibi byagize ingaruka zikomeye ku buzima rusange, aho umubare w’abapfira mu mavuriro yo muri Minembwe, cyane cyane abana bari munsi y’imyaka itanu, wiyongereye cyane bitewe no kubura imiti n’ibikoresho by’ibanze by’ubuvuzi.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, ubwo ihuriro AFC/M23 ryafatanaga na Twirwaneho ryafashe ibice byinshi byo mu kibaya cya Ruzizi n’umujyi wa Uvira, havuzwe ko ingabo nyinshi z’u Burundi zari zaroherejwe muri ibyo bice zasubiye iwabo, zirimo n’izari zaragize uruhare mu bikorwa byo kwibasira Abanyamulenge.
Gusa amakuru yagiye ahishurwa mu minsi mike ishize yerekana ko u Burundi bwongeye kohereza ingabo mu bice bya Fizi byegereye Ikiyaga cya Tanganyika, harimo umujyi wa Baraka, aho byavugwaga ko zigiye gufatanya n’iza RDC mu gusubukura ibitero ku ihuriro AFC/M23–Twirwaneho.
MRDP-Twirwaneho ivuga ko ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Bibokoboko na Point-Zéro ari izari zaturutse i Baraka, bikaba byerekana ko hari umugambi wo kongera gufungira Abanyamulenge inzira no gushyira igitutu ku baturage basanzwe babayeho mu buzima bugoye.
Uyu mutwe wasoje utangaza ko utazarebera mu gihe umutekano w’abasivili n’imitungo yabo bikomeje kujya mu kaga, unasaba amahanga gukurikirana hafi uruhare rw’ingabo z’amahanga mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC.





