36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeAbasirikare b'u Burundi baheruka gukubitirwa iz'akabwana na AFC/M23 muri Uvira bahawe inshingano...

Abasirikare b’u Burundi baheruka gukubitirwa iz’akabwana na AFC/M23 muri Uvira bahawe inshingano nshya zikomeye cyane

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Guverinoma y’u Burundi yongeye kohereza ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu bice by’Iburasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane nyuma yo gutsindwa kw’ingabo z’iki gihugu n’iza FARDC mu mujyi wa Uvira.

Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano z’u Burundi avuga ko hagati y’itariki ya 29 Ukuboza 2025 n’iya 4 Mutarama 2026, abasirikare b’Abarundi bongerewe mu bikorwa bya gisirikare bikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Tanganyika.

Iyi ntambwe yafashwe mu rwego rwo gufasha ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu mirwano irimo n’ihuriro rya AFC/M23, ndetse no gukaza umutekano mu duce dufatwa nk’utw’ingenzi ku rwego rwa gisirikare n’ubukungu.

Abo basirikare ngo boherejwe cyane cyane mu bice bya Bibokoboko, Point Zéro na Milimba muri Teritwari ya Fizi, ndetse no mu mujyi wa Kalemie, umurwa mukuru w’Intara ya Tanganyika, uri gufatwa nk’inkingi ikomeye mu gucunga umutekano w’iyi ntara yose.

Nk’uko SOS Médias Burundi ibitangaza, igikorwa cyo kongera kohereza ingabo z’u Burundi cyatangiriye ku birindiro by’ingabo zirwanira mu mazi biherereye mu yahoze ari Intara ya Rumonge, ku nkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika.

Amakuru aturuka mu gisirikare no muri Polisi avuga ko imodoka za gisirikare zibarirwa mu icumi, zitwaye abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare, zatangiye ingendo kuva ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025.

Izo ngendo ngo zakorwaga ahanini nijoro cyangwa mu masaha y’urukerera, hagamijwe kwirinda ko zitahurwa n’abantu benshi cyangwa amakuru akagera hanze bitaragenwa n’inzego bireba.

Umwe mu basirikare b’u Burundi utifuje ko amazina ye atangazwa, yatangaje ko iki gikorwa cyabanjirijwe no gusubiza muri RDC abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bari barahungiye mu Burundi, nyuma y’uko umujyi wa Uvira ufatwa n’abarwanyi ba AFC/M23. Avuga ko mu cyumweru cyari cyabanje, amato y’ingabo z’u Burundi zirwanira mu mazi yakoze ingendo ebyiri atwaye abo barwanyi berekeza mu mujyi wa Kalemie.

Icyemezo cyo kongera kohereza ingabo muri RDC gifashwe nyuma y’uko mu Ukuboza 2025, igice kinini cy’ingabo z’u Burundi cyari cyacyuwe mu gihugu cyabo, nyuma yo gutsindwa gukomeye zari zagiriye mu mirwano n’ihuriro rya AFC/M23 mu mujyi wa Uvira.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, Révérien Ndikuriyo, aherutse gutangaza ko icyemezo cyo gucyura izo ngabo cyari “igisubizo cy’igihe gito cy’uburyo bwa gisirikare cyangwa bwa gipolisi,” ashimangira ko u Burundi bukomeje kwifatira ibyemezo byabwo mu bijyanye n’umutekano wabwo n’uw’akarere.

Yagize ati: “Muri Congo ni nk’iwacu mu rugo, tujyayo igihe dushakiye.” Iri jambo ryakomeje gukurura impaka, cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano muri RDC.

Usibye abasirikare banyujijwe ku cyambu cya Rumonge, andi makuru avuga ko abandi bahurijwe muri Stade ya Vyizigiro, iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Burundi, mbere yo kwinjizwa mu mato ya gisirikare. Amato yihuta y’ingabo z’u Burundi zirwanira mu mazi na yo yakoreshejwe mu koroshya izi ngendo zo mu mazi.

Kugeza ubu, intego nyamukuru y’u Burundi ngo ni ukongerera imbaraga batayo ebyiri z’ingabo zabwo zari zarasigaye muri RDC, mu gihe igitutu cya gisirikare cya AFC/M23 gikomeje kwiyongera mu bice byinshi by’Iburasirazuba bw’igihugu.

Hari impungenge zikomeye z’uko umutekano wa Kalemie ushobora guhungabana, dore ko uyu mujyi ufatwa nk’inkingi ikomeye y’Intara ya Tanganyika, haba ku rwego rwa gisirikare, ubukungu n’imiyoborere. Ibi bibaye nyuma y’uko umujyi wa Uvira, wari warashyizwemo imbaraga zidasanzwe n’u Burundi, ufashwe mu kwezi gushize.

Ibi byose bigaragaza ko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera, mu gihe ibihugu by’ibituranyi bikomeje kugira uruhare rugaragara mu gushaka guhindura isura y’umutekano w’akarere.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here