18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruAbaturage babonye akazi: Mu Karere ka Musanze hagiye gutangira guhingwa urumogi

Abaturage babonye akazi: Mu Karere ka Musanze hagiye gutangira guhingwa urumogi

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Mu ishoramari rya miliyoni 1,6 z’amadolari ya Amerika ryanditswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2022, hagaragaramo iry’ibigo bitandatu bikomeye muri byo hakabamo bibiri bikora ibyerekeye guhinga no gutunganya urumogi.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Hashize imyaka ibiri hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubuhinzi bw’urumogi n’ibikomoka ku rumogi mu Rwanda. Ni iteka ryashohotse muri muri Kamena 2021.

Rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho; itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.

Urumogi rukoreshwa mu buvuzi, rutanga icyizere cyo kubyazwa akayabo kuko hegitari imwe y’urumogi ishobora kwinjiza agera kuri miliyoni 10 z’amadolari.

Kuva iri teka ryemejwe mu myaka ibiri ishize, hari intambwe yamaze guterwa mu gushyira mu bikorwa imishinga y’ubuhinzi bw’urumogi mu Rwanda ndetse hari sosiyete zamaze kwandikisha ishoramari ryazo muri uru rwego.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere igaragaza ko imishinga y’ibigo by’ishoramari yanditswe mu 2022 irenga 103.

Ku isonga haza uwa Crystal Ventures Ltd wo kwagura ibikorwa by’ubwubatsi ku mwanya wa kabiri hakaza uwa sosiyete yitwa Oscas Pharma wo guhinga no gutunganya urumogi rukoreshwa mu buvuzi.

Ukurikiraho ni uwa BionTech Rwanda Ltd wo kubaka uruganda rukora inkingo rwa mbere muri Afurika ku mwanya wa kane hakaza uwa sosiyete Ambi-Green Ltd nawo wo guhinga no gucuruza urumogi n’ibirukomokaho.

Hari na none TRW Investment uzakora ibijyanye no guteza imbere siporo na Virunga Africa Fund 1 uzakora mu rwego rw’imari, ibizwi nka ‘equity finance’.

Oscas Pharma yatangiye ibikorwa i Musanze

Oscas Pharma ni sosiyete ifite icyicaro gikuru i Toronto muri Canada. Kugeza ubu ifite imirima mu misozi miremire yo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ku butumburuke bwa metero 2200.

Iyi sosiyete ihamya ko aho yabonye ubutaka hari umwuka mwiza ndetse hatanga icyizere cyo kwera urumogi rwo ku rwego rwo hejuru, rwujuje ibipimo by’ubuziranenge byo ku rwego mpuzamahanga nka CUMCS-GAP (Control Union Medical Cannabis Standard GAP).

Hari n’ibyagenwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ku bijyanye n’ubuziranenge bw’imiti ikomoka ku bimera (Good Agricultural and Collection Practices (‎GACP)‎ for Medicinal Plants: GACP).

Ibi bipimo bigenwa ku bufatanye na EU-GMP, ikigo cyemewe mu byo kohereza mu mahanga ibikomoka ku rumogi bigenewe imiti mu Burayi no hanze yabwo.

Oscas Pharma ni sosiyete ikorera i Lilongwe muri Malawi, i Rabat muri Maroc na Accra muri Ghana. Uretse ubuhinzi izakora ibikorwa byo gutunganya urwo rumogi. Ifite metero kare ibihumbi 50 ikoreraho, muri zo ibihumbi 30 zikoresha ‘Green House.’

AMBI-Green Ltd, indi sosiyete imaze imyaka ibiri yanditswe

Iyi ni sosiyete yigenga yanditswe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) muri Gashyantare 2021 nyuma y’aho u Rwanda rwemeje ko ubuhinzi bw’urumogi rukoreshwa mu buvuzi rwoherezwa mu mahanga bwemewe.

Ifite intego yo gushora imari mu buhinzi bw’urumogi rukoreshwa mu buvuzi, kurutunganya no kurucuruza ku masoko yo mu mahanga.

AMBI-Green Ltd iherutse guhabwa uruhushya rwo gukorera mu Rwanda aho ishaka kuba sosiyete iri ku isonga mu by’ubushakashatsi ku rumogi, gukoresha ikoranabuhanga rikataje mu gutunganya imiti irukomokaho yujuje ubuziranenge, kubaka uruhererekane nyongeragaciro mu bakora muri uru rwego yifashishije abakozi bayo bazobereye.

Mu bikomoka ku rumogi bikorwa n’iyi sosiyete harimo indabyo, umuti w’amazi uzwi nka THC wifashishwa mu kuvura indwara z’amaso, kugabanya ububabare, imitsi n’ibindi.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, miliyoni zirenga 759 z’amafaranga y’u Rwanda zagenewe gushyigikira umushinga w’ubuhinzi bw’urumogi rukoreshwa mu buvuzi.

Imibare iva muri RDB igaragaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari turimo umushinga w’ubuhinzi bw’urumogi wagenewe agera muri miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bivuze ko agera kuri miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda ari yo amaze kuboneka agenewe uyu mushinga by’umwihariko ku bijyanye no gutunganya ibikorwaremezo by’ibanze kuko ibijyanye n’ubuhinzi bizakorwa n’abashoramari bigenga.

Ibyo bikorwaremezo birimo imihanda, uruzitiro rw’imirima y’urumogi, camera zicunga umutekano n’umuriro w’amashanyarazi nk’uko Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB, Lucky Philip, yabibwiye The NewTimes.

Umwaka ushize RDB yabwiye itangazamakuru ko hegitari zigera ku 134 ari zo zateganyirijwe ubuhinzi bw’urumogi rugenewe gucuruzwa mu mahanga hamwe n’ibirukomokaho.

Imibare igaragaza ko ku rwego rw’Isi, umusaruro w’urumogi witezweho kuzamuka aho uzajya winjiza nibura miliyari ibihumbi 197,7 z’amadolari mu 2028, avuye kuri miliyari 28,3 mu 2021. Rushobora gufasha mu ikorwa ry’miti yifashishwa kwa muganga, rugakoreshwa mu nganda, amavuta ndetse n’ibiribwa.

Biteganyijwe ko amasoko akomeye ashobora kugemurwaho urumogi rwo mu Rwanda arimo ayo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu bihugu by’i Burayi.

Mu mishinga minini RDB yanditse umwaka ushize harimo ibiri y’ubuhinzi bw’urumogi rugenewe gukoreshwa mu buvuzi

Inkuru ya Igihe

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here