Abaturage bo mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza, baramukiye mu myigaragambyo idasanzwe basaba ko ingabo z’ihuriro AFC/M23 zidava muri uwo mujyi, nyuma y’itangazo ry’uyu mutwe ryemezaga ko wafashe icyemezo cyo kuwuvamo.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa X na Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23, abaturage benshi bitabiriye iyi myigaragambyo biganjemo urubyiruko n’abakuru. Bari bitwaje ibyapa, baririmba indirimbo ndetse basakuza ubutumwa busaba ko AFC/M23 bise “abacunguzi” cyangwa “abaje kubabohora” ikomeza kuguma muri uwo mujyi wa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’uko, mu ijoro ryari ryabanje, AFC/M23 itangaje ko yafashe icyemezo cyo kuvana ingabo zayo muri Uvira, umujyi yari imaze iminsi itanu iyobowe n’uyu mutwe. Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’igitutu cyavuzwe ko cyaturutse kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zasabye ko AFC/M23 yava muri uwo mujyi.
📰 Also Read This:
Mu itangazo ryasohowe n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko iki cyemezo cyo kuva muri Uvira kigamije kubaka icyizere no gushyigikira inzira y’ibiganiro by’amahoro bigamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nangaa yongeyeho ko uku kuva muri Uvira gushingiye kandi ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro biri kubera i Doha, cyane cyane isinywa ry’amahame shingiro ya Doha yo ku wa 15 Ugushyingo 2025, ashimangira ko AFC/M23 yifuza ko iyo nzira y’amahoro ikomeza mu mwuka wo kubwizanya ukuri no kubahiriza ibyo impande zose ziyemeje.
Ku rundi ruhande, imyigaragambyo y’abaturage ba Uvira igaragaza impungenge n’icyifuzo cyabo cyo kudasubira mu bihe by’ubwoba n’umutekano muke bavuga ko bari baramenyereye mbere y’uko AFC/M23 ifata uwo mujyi. Ibi bikomeje gutuma ikibazo cya Uvira gihinduka ingingo ikomeye mu biganiro n’impaka ku hazaza h’umutekano n’amahoro mu Kivu y’Amajyepfo.





