Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zongeye gushyira u Rwanda mu majwi, zirushinja kugira uruhare rutaziguye mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC binyuze mu kohereza ingabo zarwo mu duce tugenzurwa n’ihuriro AFC/M23.
Muri raporo yasohotse ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama, izi mpuguke zivuga ko u Rwanda rufite mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo ingabo ziri hagati ya 6,000 na 7,000, zivugwa nk’iziri mu butumwa bwo gufasha AFC/M23 mu buryo bwa gisirikare.
Iyo raporo ishingiye ku makuru yatanzwe n’abantu batandukanye, barimo abayobozi ba AFC/M23 bo mu nzego zo hejuru, inzego z’ubutasi, iza dipolomasi n’inzego z’umutekano zo mu karere.
Raporo yamaze gushyikirizwa Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, ishobora kongera gukaza umwuka mu mubano usanzwe utameze neza hagati ya Kigali na Kinshasa.
Impuguke za Loni zivuga ko izo ngabo zigizwe na Brigade byibura ebyiri, zirimo batayo ebyiri z’abasirikare bo mu ngabo zidasanzwe, ndetse hakaba harimo n’abo mu mutwe w’Inkeragutabara. Zivuga ko izo ngabo zikorwa mu buryo buhoraho bitewe n’aho imirwano igeze.
Brigade imwe ngo ikorera mu karere ka mbere ka gisirikare ka AFC/M23, karimo ibice bya Goma, Nyiragongo, Binza, Bwito na Rutshuru, kimwe n’utundi duce twa Teritwari ya Lubero nka Kanyabayonga, Kirumba na Kipese.
Brigade ya kabiri yo ngo ikorera mu karere ka kabiri ka gisirikare karimo Masisi, Walikale, Bibwe na Kalembe, kimwe n’utundi duce twinshi two muri Kivu y’Amajyepfo nka Walungu, Mwenga na Minembwe.
Raporo inavuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashinze ikigo cy’ibikoresho ku kirwa cya Idjwi mu Kiyaga cya Kivu, kivugwa nk’ahantu hifashishwa mu kohereza, kwakira no guhinduranya ingabo n’ibikoresho bya gisirikare. Ibi bivugwa nk’ibyafashije AFC/M23 gutsinda mu buryo bugaragara ahantu hatandukanye.
Nubwo ibi birego byashyizwe ahagaragara, Guverinoma y’u Rwanda nta gisubizo irabitangaho ku mugaragaro. Icyakora, mu bihe byashize, Kigali yakunze kwamagana raporo z’impuguke za Loni, ivuga ko zibogamye kandi zishingiye ku makuru atizewe.
Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yatanze muri Kamena 2025, yavuze ko raporo z’izi mpuguke ziba zimeze nk’inyandiko zateguwe mbere, aho aho gushaka ukuri ku kibazo cyose, zishingira gusa ku gushinja u Rwanda.
Yavuze ko abashakashatsi ba Loni bagaruka kenshi bashaka gusa amakuru ahuza n’inkuru yubatswe kera, aho kwitegereza impande zose z’ikibazo.
Perezida Kagame yagaragaje ko izo raporo zitaragaragaza mu buryo buhagije uruhare rw’inzego za Leta ya RDC mu gukorana n’umutwe wa FDLR, ushinjwa gutera u Rwanda no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mugaragaro.
Yibajije impamvu izo mpuguke zikomeza kwirengagiza ibyo bibazo, nyamara raporo zirenga 75% zigashinja u Rwanda gushyigikira AFC/M23.
Umukuru w’Igihugu yagereranyije imyitwarire y’Umuryango Mpuzamahanga n’abantu batwikiye inzu zabo, nyuma bakigira abacamanza n’abashinjacyaha, avuga ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gifite imizi miremire kandi kireba impande nyinshi, atari ugushinja uruhande rumwe gusa.
Yanavuze ko inyeshyamba u Rwanda rushinjwa gushyigikira zageze muri RDC zinyuze muri Uganda, akibaza impamvu iki gihugu kitavugwa mu bibazo, mu gihe u Rwanda arirwo rukomeza gushyirwa mu majwi.
Mu gihe Loni ikomeje gushyira ahagaragara raporo nshya, ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba ishingiro ry’umwuka mubi mu karere, aho ibiganiro bya dipolomasi bikomeje kugorana, imirwano ikaba igikomeje, abaturage bo bagakomeza kwishyura igiciro kinini cy’intambara itagaragaza iherezo.



