32.2 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitike“Abwirwa benshi, akumva bene yo”: Iby’Umugambi Wihishe Udasanzwe wo Gukura Perezida Ndayishimiye...

“Abwirwa benshi, akumva bene yo”: Iby’Umugambi Wihishe Udasanzwe wo Gukura Perezida Ndayishimiye ku Butegetsi

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe u Burundi bugenda bwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027, umwuka wa politiki ukomeje kuba mubi mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.

Ibi birushaho kugaragara mu magambo akomeye, ingendo zitunguranye n’amakimbirane agenda afata indi ntera hagati y’abayobozi bakuru b’iki gihugu, ibintu bamwe mu basesenguzi batangiye gusobanura nk’intangiriro z’umugambi wihishe wo gusimbura Perezida Evariste Ndayishimiye mbere cyangwa mu matora ataha.

Mu gitondo cyo ku wa 5 Mutarama 2026, Perezida Ndayishimiye yazindukiye mu biro bye i Gitega, ajya kureba abakozi bari mu masengesho abanziriza akazi. Aho ni ho havugiwe amagambo akomeye yatumye benshi batungurwa.

Amakuru aturuka hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ahamya ko Perezida yatonganye bikomeye n’abakozi bamwe barimo abanyapolitiki bakuru, abashinja gukorera “abami babiri” no kumwiyoberanyaho.

Yabashinje imyitwarire irimo kumwereka ko bamushyigikiye iyo bari kumwe, ariko mu gihe adahari bakamunegura, bakaba bari mu mugambi wo kumutesha agaciro imbere no hanze y’igihugu. Perezida yababuriye ko atazihanganira uwo ari we wese ukina ku mpande zombi, abacira imigani n’imigenurano irimo n’uvuga ngo “Abwirwa benshi, akumva bene yo.”

Aya magambo yafashwe na benshi nk’ubutumwa bukomeye bwo kuburira bamwe mu bayobozi bakuru ba CNDD-FDD bakekwaho kudashyigikira ko Ndayishimiye yazongera kwiyamamaza mu 2027.

Hashize iminsi havugwa umwuka mubi hagati y’abayobozi bakuru ba CNDD-FDD, by’umwihariko ku kibazo cy’uzahagararira ishyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Amakuru yizewe avuga ko Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Révérien Ndikuriyo, Perezida wa Sena Gervais Ndirakobuca, ndetse na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gélase Daniel Ndabirabe, badashyigikiye ko Ndayishimiye yakongera kwiyamamaza.

Ibi byatumye mu ishyaka havuka amatsinda abiri atavuga rumwe. Ku ruhande rumwe, hari abakomeje gushyigikira Perezida uriho, bashinze itsinda bise “Bene Samurarwa”, rigizwe n’abanyamuryango bakomeye bakora inama zihariye zigamije kurinda Ndayishimiye no gutegura ahazaza h’ubutegetsi bwe.

Ku rundi ruhande, hari itsinda ry’abayobozi bakekwaho gutekereza ku buryo ubutegetsi bwahinduka, bamwe bakavuga ko Ndikuriyo ubwe yaba afite inyota yo kuyobora u Burundi.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, Révérien Ndikuriyo yafashe icyemezo cyatunguranye cyo kwegura ku mwanya yari afite muri Sena. Abasesengura politiki bavuga ko icyo cyemezo kitari impanuka, ahubwo cyari kigamije gushyira imbaraga mu ishyaka CNDD-FDD no kwiyubakira umwanya ukomeye mu mitegurire ya politiki yo mu 2027.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 2 Mutarama 2026, Ndikuriyo yakomeje gutangaza amagambo yafashwe nk’ashaka kumwambura ijambo Perezida.

Yiyise “umunyabubasha ushobora gufata ibyemezo bikomeye”, asubiza ibibazo Perezida yari aherutse gusubiza mu minsi mike ishize, ariko atanga ibisubizo byafashwe nk’ibifite uburemere burenze iby’Umukuru w’Igihugu.

Urugero rwatunguye benshi ni igihe Ndikuriyo yabazwaga ku ifungurwa ry’imipaka ya Gatumba n’uwa Vugizo ihuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yasubije ko iyo mipaka izafungurirwa icyarimwe n’iy’u Burundi buhuriyeho n’u Rwanda, ibintu bitari byarigeze bivugwa na Perezida cyangwa Guverinoma ye, bo bagahora bavuga ko izafungurwa ari uko umutekano ugarutse mu kibaya cya Rusizi.

Ibi bibazo bya politiki byiyongereyeho n’impaka zikomeye ku mutekano w’abayobozi bakuru. Minisitiri w’Imari, Dr. Alain Ndikumana, aherutse gutangaza imbere y’Abasenateri ko sosiyete FOMI ikora ifumbire mvaruganda imutera ubwoba, nyuma yo kwanga kuyishyura amafaranga arenga miliyari 50 z’amarundi (Fbu) atari mu masezerano yagiranye na Leta.

Mu buryo butunguranye, Ndikuriyo yahise ateye utwatsi izi mpungenge mu ruhame, avuga ko mu Burundi nta muntu n’umwe ugeramiwe.

Yagize ati: “Muri iki gihugu cya Ntare Rushatsi na Ndayishimiye, nta Murundi ugeramiwe.”

Aya magambo yafashwe na benshi nk’ukugerageza guhakana ikibazo cyagaragajwe na Minisitiri, ndetse bamwe babibona nk’ukumuha isomo mu ruhame.

Nyuma y’ayo magambo yose, Perezida Ndayishimiye yahise afata urugendo rutunguranye ajya kuri Minisiteri y’Imari.

Amakuru yizewe avuga ko uru rugendo rwari rugamije gushyigikira abakozi b’iyi Minisiteri na Minisitiri Ndikumana by’umwihariko, agaragaza ko ahagaze ku ruhande rwabo mu kibazo cya FOMI.

Ibi byasomwe na benshi nk’igisubizo cya politiki ku magambo ya Ndikuriyo, ndetse nk’ikimenyetso cy’uko amakimbirane yo mu ishyaka riri ku butegetsi ageze ku rwego rwo hejuru.

Mu gihe amatora ya 2027 akiri kure, ibi bimenyetso byose bigaragaza ko u Burundi bwinjiye mu bihe bikomeye bya politiki, aho intambara yo mu magambo, imyanya n’imbaraga iri gutangira.

Abasesengura bavuga ko niba aya makimbirane atabonye igisubizo cya politiki cyihuse, ashobora kuvamo umwiryane ukomeye ushobora guhungabanya ishyaka CNDD-FDD n’imiyoborere y’igihugu muri rusange.

Icyakora, ikigaragara ni uko Perezida Ndayishimiye yamaze kumva ko hari abagize ubutegetsi bwe batakimuyoboka by’ukuri, akaba atangiye kohereza ubutumwa bukomeye ko atazemera “abami babiri” mu gihugu ayoboye.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here