33.6 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruADF yishe abantu bane harimo n'uruhinja rw' amezi atatu

ADF yishe abantu bane harimo n’uruhinja rw’ amezi atatu

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Abaturage bo mu mudugudu wa Idohu, mu gace ka Bandavilemba, Chefferie ya Walese Vonkutu, Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri, bahangayikishijwe bikomeye n’iterabwoba ry’imitwe yitwaje intwaro. Ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza, abantu bane barishwe n’inyeshyamba za ADF, barimo uruhinja rw’amezi atatu.

Ibi byabaye mu byiciro bibiri bitandukanye, mu gice cya mbere, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, abagabo batatu bari bavuye mu mirimo yo mu mirima baguye mu gico cyatewe n’abasirikare ba ADF, bishwe bakoreshejwe imipanga. Hashize amasaha make, ahagana saa mbili z’ijoro, ADF yongeye kugaba igitero mu mudugudu, maze umwana w’amezi atatu ahitanywe n’amasasu.

Uharanira uburenganzira bwa muntu, Christophe Munyanderu, uyobora CRDH Irumu, yemeje ko imirambo y’abishwe yajyanywe hagati mu mudugudu mu gihe hategerejwe imihango yo kubashyingura. Yakanguriye inzego za gisirikare kongera umutekano ku muhanda uhuza Komanda na Luna n’ahandi haturuka iterabwoba, avuga ko ingabo zigomba gushaka aho umwanzi aherereye aho kuguma mu buryo bwo kwirwanaho gusa.

Sosiyete sivile irasaba ko hafatwa ingamba zikomeye zo kurinda abaturage, kuko ADF ishobora kuba igamije gukomeza gutera ubwoba no kugenzura inzira z’ingenzi z’uyu muhanda.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here