Umutwe wa Alliance Fleuve Congo / Mouvement du 23 Mars (AFC/M23) watangaje ko abaturage batuye mu bice byibasiwe n’imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo badakwiye kugira ubwoba, uvuga ko hari icyizere ko abavuye mu byabo bazashobora gusubira mu ngo zabo mu gihe cya vuba,kandi ko urugamba rwabo Imana iruri imbere .
Mu butumwa bwagejejwe ku baturage, bamwe mu bayobozi b’igisirikare cyawo, ARC, bavuze ko intego yabo ari uguharanira umutekano n’ubwisanzure bw’abaturage. Umwe mu bayobozi b’ingabo za ARC yabwiye abaturage ko ingabo za leta ya Congo n’abo bafatanyije zari zoherejwe mu duce nka Goma, Rubaya, Sake na Buku, ariko ko bavuga ko bazisubije inyuma. Aya makuru ntiyari yemezwa n’inzego zigenga kugeza igihe iyi nkuru yatangarijwe.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bafite icyizere cyo gukomeza urugamba rwabo, agaragaza ko bemera ko barwanira icyo bita ubwisanzure bw’abaturage, kandi ko bizeye kuzagera ku ntego zabo.
Ibi bibaye mu gihe umutekano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ukomeje kuba muke, aho imirwano hagati y’impande zitandukanye ikomeje gutuma abaturage benshi bava mu byabo, bagahungira mu bice bifite umutekano cyangwa bakaba impunzi.
Ku ruhande rwa leta ya Congo, abayobozi bayo bakomeje kuvuga ko ibikorwa bya gisirikare bigamije kurinda ubusugire bw’igihugu no kugarura umutekano mu burasirazuba bwacyo.
Hagati aho, imiryango itanga ubutabazi ikomeje kugaragaza impungenge ku mibereho y’abasivili, isaba impande zose kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu gihe cy’intambara.



