36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeAFC/M23 Ishinja Kinshasa Guhindura Amasezerano ya Doha Intwaro yo Kwiyubaka no Gukomeza...

AFC/M23 Ishinja Kinshasa Guhindura Amasezerano ya Doha Intwaro yo Kwiyubaka no Gukomeza Intambara

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe icyizere cy’amahoro cyari cyatangiye kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko Leta ya Kinshasa yahisemo gusubira mu nzira y’intambara, yirengagiza ku bushake amasezerano yari yarumvikanyweho mu biganiro by’amahoro byabereye i Doha muri Qatar.

Mu itangazo rikomeye ryashyizwe ahagaragara, AFC/M23 yavuze ko amasezerano ya Doha atigeze agira icyo agamije ku ruhande rwa Kinshasa uretse kuba igikoresho cyo kwiyubaka mu gisirikare no gutegura intambara nshya, aho kuyakoresha nk’inzira yo kugera ku mahoro arambye.

AFC/M23 yagaragaje ko ubuhuza bwa Leta ya Qatar bwateguye inama ebyiri zagombaga gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, ariko Leta ya Kinshasa ikazanga kuzitabira izo nama zombi. Ku ruhande rw’iri huriro, iki cyemezo gifatwa nk’ikimenyetso kidasubirwaho cy’uko ubutegetsi bwa RDC butigeze bugira ubushake bwo guhagarika imirwano.

Corneille Nangaa, umwe mu bayobozi ba AFC/M23, yasobanuye ko bo bitabiriye izo nama bafite intego yo gushaka ibisubizo bifatika byatuma intambara ihagarara burundu, ariko bagasanga Kinshasa yarafashe umwanzuro wo gukomeza inzira ya gisirikare.

Ati: “Ku ruhande rwa Kinshasa, amasezerano ntiyari ay’amahoro. Yari uburyo bwo kubona umwanya wo kongera gutegura intambara.”

Iri huriro ryashinje ingabo za Leta ya RDC n’abo bafatanyije gukora ibitero byibasira abasivili mu buryo bukabije, binyuranyije n’Amategeko Mpuzamahanga Arengera Ikiremwamuntu. Rivuga ko imidugudu ikomeje guterwa, abaturage bakicwa, abandi bagahunga, mu gihe amahanga akomeje kurebera.

Mu itangazo ryaryo, AFC/M23 yavuze ko gukomeza kwica abasivili ari ikimenyetso cy’uko Kinshasa yahisemo intambara nk’inzira nyamukuru yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu.

Corneille Nangaa yanenze bikomeye ibyo yise kwimakaza imvugo z’urwango nk’inyigisho ya Leta, avuga ko zitakiri amagambo avugirwa mu bwihisho, ahubwo zemezwa kandi zigakwirakwizwa n’abayobozi bakuru ba politiki n’igisirikare.

Yashinje by’umwihariko itangazamakuru rya Leta kuba igikoresho cyo gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza urwango n’ivangura rishingiye ku moko n’indimi, bigamije gushyira icyasha ku baturage bamwe b’igihugu.

Ati: “Intego irasobanutse: ni Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi. Nyuma byakomereje no ku bavuga Igiswahili. Aba baturage bafatwa nk’abanzi b’igihugu imbere, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bakicwa mu buryo ndengakamere.”

AFC/M23 yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa gucamo Abanyekongo ibice aho kubunga, inenga imikorere y’igisirikare ivuga ko yarimo ivangura rishingiye ku moko n’uturere. Nangaa yavuze ko hari abasirikare n’abanyapolitiki bafungwa, abandi bakicwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe abenshi bahisemo guhunga igihugu kugira ngo barokoke.

Yongeyeho ko ubutegetsi buriho bwasuzuguye igisirikare, bugera aho kugikoza isoni, ibintu afata nk’ibisenya ubumwe bw’igihugu n’ubushobozi bwacyo bwo kwirwanaho.

Ku rundi ruhande, amasezerano ya Washington, yashyizweho umukono na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Donald Trump, yagaragaje icyizere ku mpapuro. Icyakora, ibiganiro bya Doha hagati ya Kinshasa na AFC/M23 byari bigamije kuzuza ayo masezerano biracyari mu gihirahiro.

Ibyo biganiro byibandaga ku mpamvu shingiro z’intambara, zirimo kugarura ububasha bwa Leta, umutekano w’abaturage, n’isubizwa mu buzima busanzwe bw’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro. Nyamara, kuva hasohoka itangazo rihuriweho mu kwezi kwa kane, ingingo nyinshi zumvikanyweho ntizirashyirwa mu bikorwa.

Uku kudindira kw’amasezerano kwatumye imirwano yubura bundi bushya, bituma AFC/M23 ifata Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyo gikorwa cyamaganywe n’ibihugu byinshi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byashinje u Rwanda gushyigikira AFC/M23.

Ku gitutu cy’umuryango mpuzamahanga, AFC/M23 yatangaje ko yavuye muri uwo mujyi, igaragaza ko ishaka kongera guha amahirwe inzira z’amahoro. Gusa, iri huriro ryemeje ko umupira uri mu kibuga cya Kinshasa.

Kugeza ubu, ahazaza h’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC haracyari mu rujijo. Impande zirebwa n’iki kibazo zikomeje gushinjanya kudashyira mu bikorwa ibyo ziyemeje, mu gihe abaturage ari bo bakomeje kwishyura ikiguzi cy’intambara.

AFC/M23 ishimangira ko igifitiye icyizere ubuhuza bwa Qatar, ikanavuga ko igisubizo cya politiki ari cyo cyonyine gishobora gukemura imizi y’iyi ntambara imaze imyaka myinshi, mu gihe intambara ikomeje kugaragaza ko nta n’umwe izazana uretse amarira n’amaraso.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here