Umutwe wa AFC/M23 ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo, wongeye gusohora ubutumwa bukomeye buvuga k’uruhare rwa Leta y’u Burundi mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu bice nka Minembwe aho abaturage bakomeje guhura n’ihohoterwa ry’ubwoko bwose.
Umuvugizi w’Ishami rya Politiki rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka , abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko ibitero by’indege za gisirikare zo mu bwoko bwa Soukhoï-25 ndetse n’iza drone, byibasira ahantu hatuwe cyane , bituruka ku butaka bw’u Burundi.
Yagize ati:
“Ibitero byose by’indege z’intambara za Soukhoï-25 n’ibya drone bigabwa mu bice bituwe cyane n’abaturage no ku mirongo yose y’urugamba bituruka mu Burundi. Iki gihugu gikora nk’icumbi n’ikigo cy’itangirwamo amabwiriza ku ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
📰 Also Read This:
Kanyuka kandi ashinja u Burundi kohereza ingabo, abarwanyi n’Imbonerakure muri Kivu y’Amajyepfo, bikavanga mu nzego z’inyeshyamba n’ingabo zifitanye isano na Leta ya Kinshasa:
“U Burundi bunohereza ingabo zabwo ndetse n’abarwanyi n’Imbonerakure muri Kivu y’Amajyepfo, aho binjijwe muri FARDC, FDLR na Mai-Mai Wazalendo.”
Nubwo Kanyuka atigeze ashyira ahagaragara amakuru arambuye cyangwa iperereza ryimbitse, ubutumwa bwe burimo ikimenyetso cy’uburakari bwa politiki n’ugutera ibitutu ku gihugu cy’u Burundi, nk’uko ibisanzwe bigaragara mu nyandiko z’iki gihe.
Ku rundi ruhande, Perezida wa M23 akaba n’Umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa , we yahamije ko ibikorwa by’ingabo z’u Burundi bigamije kwibasira abaturage bari mu midugudu yabo , bikwiye kwitirirwa ibyaha mpuzamahanga.
Yagize ati:
“Ibitero Ingabo z’u Burundi zigaba ku baturage b’abanye-Congo zibasanze mu midugudu yabo ni ibyaha byibasiye inyoko muntu n’iby’intambara, nk’uko biteganywa n’Amasezerano ya Genève yo mu 1949, Sitati ya Roma yo mu 1998 n’amategeko-shingiro ya Loni.”
Ibyo bivuze ko AFC/M23 ishaka gushyira u Burundi ku rwego rw’ukemera ko ari uruhare mu gukomeza umutekano muke muri Kivu y’Amajyepfo , mu gihe abaturage ba Minembwe n’akarere kari hafi aho bakomeje kugaragara mu bibazo by’ubuhungabana bw’umutekano budacika.




