Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) watangaje ko ugiye kuva mu mujyi wa Uvira, nyuma y’iminsi itanu wari umaze uwufashe, uri mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, rikamenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko iki cyemezo gifitanye isano no kubungabunga intambwe imaze guterwa mu biganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar, bihuza uyu mutwe na Leta ya Kinshasa.
Yagize ati: “AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gukura ingabo zayo mu mujyi wa Uvira ku bushake bwayo, mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’abahuza bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”Nangaa ntiyigeze atangaza itariki nyir’izina izo ngabo zizavira muri uwo mujyi.
Mbere y’ibi, Corneille Nangaa yari yarasobanuye ko amasezerano y’amahoro yasinywe muri uku kwezi hagati y’u Rwanda na DRC, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Perezida Paul Kagame hamwe na Perezida Félix Tshisekedi, atareba AFC/M23, kuko uwo mutwe utari uyarebwa mu buryo butaziguye.
📰 Also Read This:
Kugeza ubu, Leta ya DRC nta cyo iratangaza ku mugaragaro ku cyemezo cya AFC/M23. Icyakora, Kinshasa yakomeje gusaba ko uyu mutwe uva mu bice byose wafashe, ishimangira ko ubusugire n’ubumwe bw’ubutaka bwa Congo bigomba kubahirizwa uko byakabaye.
Ntiharamenyekana neza impamvu nyamukuru yatumye AFC/M23 ifata icyemezo cyo kuva muri Uvira, umujyi yafashe ku wa Gatatu ushize. Icyakora, iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’uko ku wa Gatandatu ushize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye ibikorwa by’u Rwanda mu burasirazuba bwa DRC, zinasezeranya gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko ibikorwa by’u Rwanda mu burasirazuba bwa DRC ari *“ihonyorwa rigaragara”ry’amasezerano y’i Washington, yasinywe ku buyobozi bwa Perezida wa Amerika Donald Trump.
Kinshasa ifatanyije n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) zikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 binyuze mu kuwuhugura, kuwugezaho abasirikare, ibikoresho n’amabwiriza. U Rwanda rurabihakana rwivuye inyuma, rukavuga ko ingamba rwashyizeho ari izo kwirinda no kurinda umutekano warwo. Leta ya DRC na Amerika bakomeje gusaba Kigali gukura ingabo zayo ku butaka bwa Congo.
Ku rundi ruhande, u Rwanda n’impuguke za ONU bashinja Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DRC. Leta ya Congo irabihakana, igasobanura ko nta politiki ya Leta ihari yo gukorana n’uwo mutwe, inongeraho ko umusirikare wese wa FARDC wafatwa akorana na FDLR azahanirwa bikomeye.
Corneille Nangaa yasobanuye ko icyemezo cya AFC/M23 cyo kuva muri Uvira ari “ingamba zo kubaka icyizere”zigamije gutuma ibiganiro by’amahoro bya Doha bihabwa amahirwe menshi yo gutanga ibisubizo birambye ku ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.
Yongeyeho ko mu bihe byashize, ingabo za FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo bagiye bifashisha ingamba zo kubaka icyizere zafashwe na M23, bagasubira mu bice uyu mutwe wari wavuyemo, ndetse hakabaho no kwibasira abasivile bakekwaho kuwushyigikira.
Nangaa yasabye abahuza b’amahoro gufata ingamba zihamye zo gukumira ko ibyo byongera kubaho, zirimo gucunga umutekano w’umujyi wa Uvira, kuwukuramo imitwe yitwaje intwaro, kurinda abasivile n’ibikorwa-remezo, kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge no kuhohereza ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho.
Ingabo za FARDC zahakanye ibirego byo kwibasira abasivile, mu gihe na zo zishinja M23 ubwicanyi n’ibindi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, ndetse no kurenga ku gahenge. M23 na yo irabihakana ibyo birego.
Corneille Nangaa yashimangiye kandi ko AFC/M23 itazigera yemera ko imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Burundi ikorera mu burasirazuba bwa DRC ikoresha uturere tugenzurwa na M23 nk’ibirindiro by’ibikorwa bihungabanya umutekano, avuga ko ibyo byabangamira “umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu by’abaturanyi.”
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, AFC/M23 igenzura umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, na Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo, hamwe n’utundi duce twinshi two muri izi ntara. Ibi biri mu ntambara yongeye kubura mu mpera z’umwaka wa 2021, mu gihe iyi myivumbagatanyo imaze hafi imyaka 30 igenda ihagarara igasubukurwa.






