25.2 C
Africa
Donderdag, Desember 18, 2025
HomePolitikeAFC/M23 yafashe indi midugudu itatu nyuma y’imirwano ikaze, mu gihe urujijo rukomeje...

AFC/M23 yafashe indi midugudu itatu nyuma y’imirwano ikaze, mu gihe urujijo rukomeje ku kuva muri Uvira

Date:

Related stories

Amakuru mashya: U Rwanda n’u Burundi mu biganiro byo guhosha umwuka mubi umaze imyaka.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kugarukwaho mu biganiro...

Sheilah Gashumba yibajije impamvu Polisi ya Uganda ihiga abari kuri TikTok aho guhiga abagizi ba nabi

  Sheilah Gashumba, umwe mu banyamideli n’abanyamakuru b’imyidagaduro bakunzwe cyane...
spot_imgspot_img

Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kuvugwa nk’inzira ishobora kugabanya amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku butaka ibintu biracyerekana indi shusho.  

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Ihuriro rya AFC/M23 ryongeye gufata imidugudu itatu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’imirwano ikaze, mu gihe hakomeje urujijo ku ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyaryo cyo kuva mu mujyi wa Uvira, cyari cyatangajwe iminsi mike ishize. 

Amakuru aturuka mu baturage n’inzego z’umutekano agaragaza ko iyo mirwano yabereye muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, muri Sheferi ya Bashali, Teritwari ya Masisi, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025. Iyo mirwano yahuje AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa ACNDH, bari bamaze igihe bagenzura ibyo bice. 

Nk’uko byemezwa n’amakuru yo mu gace ka Masisi, imirwano yamaze amasaha menshi, hifashishijwe intwaro ziremereye n’izoroheje, bituma abaturage benshi bahungira mu mashyamba no mu midugudu ituranye. Mu gitondo, AFC/M23 yari yamaze kwigarurira nibura imidugudu itatu, ikomeza kwagura ibice igenzura muri aka gace kazwiho kuba indiri y’imitwe myinshi yitwaje intwaro. 

Ibi bitero byabaye mu gihe hari hashize iminsi havugwa icyemezo cya AFC/M23 cyo kuva mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, icyemezo cyari cyatangajwe nk’intambwe yo kubaka icyizere no gushyigikira ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha. 

Gusa, nyuma y’amasaha arenga 48 ayo masezerano atangajwe, ku ruhande rwa Kivu y’Amajyepfo nta kimenyetso gifatika cyo kuva kw’ingabo za AFC/M23 cyigeze kigaragara. Amakuru dukesha Kivu Morning Post avuga ko ubuzima bwa buri munsi muri Uvira bukomeje nk’uko bisanzwe, amaduka arafungura, abaturage baragenda. 

Abaturage benshi bavuga ko batigeze babona ingabo za AFC/M23 zisohoka mu mujyi, bitandukanye n’amashusho yari yarashyizwe hanze mbere agaragaza abasirikare bagenda mu murongo. Ibi byatumye hibazwa niba iki cyemezo kiri gushyirwa mu bikorwa koko, cyangwa niba ari igikorwa kigenda gikorwa gahoro, nta ngengabihe isobanutse. 

AFC/M23 yari yatangaje ko kugirano ive muri Uvira hari ibisabwa bigomba kubahirizwa. Muri byo harimo ko FARDC cyangwa imitwe ya Wazalendo itagomba kongera kugaruka muri uwo mujyi, kuko iri huriro rivuga ko byakongera guteza umutekano muke no kwibasira abasivile bakekwagaho kurishyigikira. 

Iri huriro kandi ryasabye ko hajyayo “ingabo zitabogamye” zigomba gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava. Gusa, icyo bisobanura mu buryo bufatika ntikiramenyekana neza: ni izihe ngabo? Zizaturuka hehe? Zizaba zifite ayahe masezerano? Nta biganiro bifatika biratangira hagati ya Kinshasa na AFC/M23 ku bijyanye n’iki kibazo. 

Ibi byatumye abasesenguzi bavuga ko icyemezo cyo kuva muri Uvira gishobora kuba kiri mu rwego rwo gushaka inyungu za politiki n’iza dipolomasi, aho AFC/M23 ishaka kugaragara nk’ifite ubushake bw’amahoro mu maso y’abahuza mpuzamahanga, mu gihe ku rundi ruhande ikomeje ibikorwa bya gisirikare mu tundi duce tw’igihugu. 

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Teritwari ya Masisi ikomeje kuba imwe mu ndiri zikomeye z’imirwano. Aka gace kagizwe n’imirima myinshi n’ubutaka bwiza, kakaba karahanganiwe n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, harimo Wazalendo n’indi mitwe mito. 

Kuba AFC/M23 yongeye gufata imidugudu muri Bashali Mokoto bigaragaza ko igifite ubushobozi bwo kugaba ibitero no guhindura uko ibice bigenzurwa bihagaze, nubwo ku rwego rwa politiki ivuga ko yiteguye inzira y’amahoro. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here