Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.
Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.
AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.
Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake. AFC/M23 yavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije kugaragaza ko rishyira imbere ubuzima n’uburenganzira bw’abasivile, aho kuba intambara zidafite iherezo.
📰 Also Read This:
Iri huriro rya AFC/M23 ryanahise risaba Leta y’u Burundi gukora igikorwa nk’icyo, ikemerera Abanye-Congo bahungiye ku butaka bwayo, cyane cyane abo mu duce twa Luvungi, Sange na Katogota, gutaha mu byabo mu mahoro. Abo baturage bahunze nyuma y’ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa n’imitwe bifatanyije, byagize ingaruka zikomeye ku baturage bo muri Kivu y’Amajyepfo.
AFC/M23 yanavuze ko yiteguye gutera indi ntambwe ikomeye mu kubaka icyizere n’u Burundi, irimo gushyikiriza Guverinoma ya Gitega abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba, ndetse no gutangaza agahenge k’uruhande rumwe. AFC/M23 yagaragaje ko izi ngamba zigamije gufasha Abanye-Congo bahungiye mu bihugu by’abaturanyi gutaha batekanye, mu cyubahiro no mu bwisanzure.
Ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Burundi ikorera muri RDC, AFC/M23 yagaragaje ko itazihanganira na gato ibikorwa byayo. Iyi mitwe irimo RED-Tabara na FNL iyobowe na Jenerali Aloys Nzabampema, u Burundi buvuga ko imaze igihe ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo igamije guhungabanya umutekano wabwo.
AFC/M23 yijeje u Burundi ko itazemerera iyo mitwe gukoresha uduce igenzura nk’ibirindiro, n’ubwo Gitega imaze igihe igaragaza ko imitwe nka RED-Tabara ifitanye imikoranire n’abarwanya Leta ya Congo, ibintu uyu mutwe uhakana yivuye inyuma.
Ibi byose biri kuba mu gihe umubano w’u Burundi n’u Rwanda urimo kuzamo agatotsi gakomeye. Mu itangazo ryatangiwe mu Muryango w’Abibumbye i New York, Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Zéphyrin Maniratanga, yatangaje ko igihugu cye gishobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda mu gihe cyakomeza ibyo cyita ibitero byambukiranya imipaka.
Uyu mudipolomate yashinje u Rwanda kutubahiriza umwanzuro wa Loni nimero 2773, usaba ko ruvana ingabo zarwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yanavuze ko uwo mwanzuro unategeka Leta ya Kinshasa gusenya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, harimo na FDLR, ivugwa kenshi ko ifatanya n’ingabo za Leta mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23.
Mu cyumweru gishize, AFC/M23 yigaruriye ibice bishya byo muri Kivu y’Amajyepfo, birimo n’umujyi wa Uvira, uwa kabiri munini muri iyo ntara. Ibi byabaye nyuma y’imirwano ikomeye, aho ingabo z’u Burundi zari zaroherejwe muri ako gace zatsinzwe, bituma u Burundi burushaho kwibasira u Rwanda.
Nyuma y’iyo mirwano, u Burundi bwashinje u Rwanda kurasa ku butaka bwabwo no kugaba ibitero bikoreshejwe imbunda ziremereye na drone, ndetse buvuga ko u Rwanda ari rwo ruri kugenzura umujyi wa Uvira aho kuba AFC/M23. Ambasaderi Maniratanga yavuze ko ibyo bikorwa bihungabanya ubusugire bw’igihugu cye kandi bigashyira mu kaga abasivile.
Yagize ati: “Ibi bitero bivogera ubusugire bw’igihugu cyacu, bishyira mu kaga abaturage bacu kandi bigaca intege inzira zigamije kugera ku mahoro arambye mu karere.”
Uyu mudipolomate yasabye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano guhamagaza inama yihutirwa igamije gufata ingamba zikomeye zirimo ibihano bya gisirikare n’iby’ubukungu ku Rwanda. Yanavuze kandi ko mu gihe ibitero byakomeza, u Burundi bwiteguye kwinjira mu ntambara yeruye.
Mu gihe amagambo akakaye akomeje kuva impande zose, amakuru ava mu bice bya Kamanyola, Lubarika na Luvungi agaragaza ko imirwano iheruka yasize abaturage benshi bahunze, abandi bakahasiga ubuzima. Ingabo z’u Burundi kandi zimaze igihe zishinjwa ibyaha byibasira abasivile, cyane cyane Abanyamulenge bo mu karere ka Minembwe.






