Imirwano ikaze irakomeje mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rikomeje kwisobanura mu mirwano rihanganyemo Ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, amakuru atandukanye aturuka muri teritwari ya Masisi yemeza ko kuri uyu wa Kabiri AFC/M23 yasubije inyuma igitero cyari cyagabwe na FARDC n’abambari bayo, bashakaga kwisubiza agace ka Rubaya (Lubaya), kazwiho kuba gakungahaye ku mabuye y’agaciro arimo coltan.
Imirwano ikaze yibanze mu duce twa Gatugunda munsi ya Bukumbiriri, ku muhanda uhuza Kibabi, Kinigi na Gatongi, ndetse no hagati ya Gatovu na Muhayirwa.
Amakuru avuga ko ku wa Mbere imirwano yari yamaze umunsi wose ibera mu bice bya Secteur Gatoyi, aho ihuriro ry’Ingabo za Leta ryari ryagerageje kongera gufata Rubaya, bivugwa ko ari igikorwa cyari cyashyizwemo imbaraga n’abasirikare bakuru barimo Gen Kigingi, Gen Mangara, Col BNB wa FDLR-CNRD, Gen Mutayomba, Gen Macano na Gen Mangarazi, bakekwaho kuba barahawe amafaranga menshi kugira ngo basubize aka gace mu maboko ya Leta.
Nubwo bimeze bityo ariko, amakuru agera ku binyamakuru byigenga avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, AFC/M23 yashoboye gusunika inyuma izi ngabo, izigeza mu ntera irenga kilometero 30 uvuye aho imirwano yari iri kubera, bikaba byafashwe nk’intsinzi ikomeye kuri iri huriro.
Ku rundi ruhande, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, imirwano ikaze yongeye kubura mu gace ka Makobola muri teritwari ya Fizi, cyane cyane ku misosi ihanamiye uyu mujyi ifite akamaro kanini mu bya gisirikare.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko AFC/M23 yafashe ibice bikomeye ku misozi ikikije Makobola, nyuma yo kuyigeramo mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere, nubwo itahatinze.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, AFC/M23 yongeye kugaba ibitero bikomeye, itangira kwirukana FARDC n’abambari bayo mu duce twa Lusambo, Abeka n’ahandi hafi aho, aho izi ngabo zagaragaye zihungira ku muhanda ugana mu mujyi wa Baraka, mu rwego rwo gukiza amagara yazo. No mu gace ka Swima haravugwa umutekano muke cyane, nubwo kugeza ubu AFC/M23 itarahagera ku mugaragaro.
Iyi mirwano ikomeje guteza ingaruka zikomeye ku baturage, aho imbaga y’abasivili ikomeje guhunga, berekeza mu mijyi ya Uvira na Baraka, bavuga ko bafite impungenge z’uko intambara ishobora gukwira no mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera ku mirongo itandukanye, Umugaba Mukuru w’ihuriro AFC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yatangaje ko intambara yo “kubohora igihugu” igiye gutangira ku mugaragaro. Ibi yabivugiye mu nama isoza umwaka yabereye i Goma ku wa 29 Ukuboza 2025, ihuza abanyamuryango n’abayobozi bakuru ba AFC/M23.
Gen Makenga yagize ati: “Intambara iracyakomeje. Abumva ko yarangiye baribeshya. Intambara ni bwo yatangira. Umuntu wese aho ari, yumve ko ari mu ntambara. Kugira ngo tubohore abaturage, bisaba ubwitange.” Yasabye abanyamuryango b’iri huriro gukomeza gukomera ku ntego no gusobanurira abaturage impamvu y’urugamba barimo.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko Abanye-Congo bose bifuza impinduka, haba abari mu gihugu no mu mahanga, bagomba kubona AFC/M23 nk’icyizere cyabo, ashimangira ko iri huriro riharanira ubumwe, amahoro n’umutekano mu gihugu cyose.
Mu gihe ibintu bikomeje kuba bityo, abasesenguzi b’umutekano bagaragaza ko imirwano iri kubera i Rubaya, Makobola n’ahandi ifite ubushobozi bwo guhindura icyerekezo cy’intambara muri aka karere, ikagira ingaruka ndende ku mutekano wa Kivu zombi no ku mibereho y’abaturage ba RDC muri rusange.



