22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeAFC/M23 Yamaganye Ibirego Byo Kuyikoreza u Rwanda, Ihishura ikibyihishe inyuma Inahishura icyo...

AFC/M23 Yamaganye Ibirego Byo Kuyikoreza u Rwanda, Ihishura ikibyihishe inyuma Inahishura icyo ihuriraho n’u Rwanda

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

Umutwe wa AFC/M23 wongeye kugaragaza ko utishimiye ibirego bikomeje kuwushinja gukorana n’u Rwanda, uvuga ko ayo magambo ari igice cy’umugambi mugari wo kuyobya amahanga no guha ishingiro politiki ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo guheza no guhohotera igice cy’abaturage bayo. 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Ibi byatangajwe nyuma y’uko AFC/M23 ifashe uduce twinshi tw’ingenzi, harimo n’umujyi wa Uvira ufatwa nk’ufite agaciro gakomeye mu bya politiki muri Kivu y’Amajyepfo. 

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kagaragaje impungenge zikarishye ku byerekeye ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho ibihugu byinshi byibasiye u Rwanda birushinja gukomeza gufasha AFC/M23, nubwo u Rwanda rukomeje guhakana ibyo birego. 

Ibihugu byumvikanye cyane mu kunenga u Rwanda birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, u Burundi ndetse na Leta ya RDC ubwayo, byose bikavuga ko ifatwa rya Uvira ryateje impinduka ikomeye mu ntambara iri muri Kivu y’Amajyepfo. 

Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatandatu, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko gukomeza kwerekana uwo mutwe nk’uw’abanyamahanga cyangwa uwifashishwa n’u Rwanda ari uguhimba inkuru zitagamije ukuri, ahubwo zigamije gushyigikira Leta ya Kinshasa mu mugambi wayo wo gukandamiza no gusenya uburenganzira bw’Abanye-Congo bamwe. 

Kanyuka yavuze ko iyo mvugo ishingira ku guhakana ubwenegihugu n’uburenganzira bw’Abatutsi b’Abanye-Congo n’andi moko afatwa nk’abanyamahanga, bikaba bigaragaza ko ikibazo kiriho atari icy’u Rwanda, ahubwo ari ikibazo cy’imiyoborere n’ivangura rishingiye ku moko. 

Yagize ati: “Igerageza ryo kwerekana AFC/M23 nk’abanyamahanga cyangwa abakoreshwa n’u Rwanda ni uguhindura ukuri ku buryo buteye inkeke, bigaha ishingiro imvugo ya Leta ya Kinshasa igamije gusenya no guheza igice cy’abaturage bayo, bakagirwa abaturage bo ku rwego rwa kabiri.” 

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko ikintu cyonyine AFC/M23 ihuriraho n’u Rwanda ari impungenge zisangiwe zishingiye ku mateka ya Jenoside, cyane cyane ku bijyanye n’uko ingengabitekerezo yayo ikomeje kugaragara mu mitwe yitwaje intwaro ifitanye imikoranire na Leta ya Kinshasa. 

AFC/M23 ivuga ko ari umuryango w’Abanye-Congo ugamije kubohora abaturage b’igihugu cyabo, wiyemeje gukemura impamvumuzi z’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC, aho intwaro zisimburana ariko ibibazo nyirizina ntibikemuke. 

Mu mpamvu uyu mutwe ugaragaza ko zatumye ufata intwaro, harimo imiyoborere mibi irangwa na ruswa, kwiharira ubutegetsi, no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’ifitanye isano n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. 

AFC/M23 inashinja Leta ya Kinshasa gukoresha politiki y’ivangura rishingiye ku moko, aho ivuga ko Abatutsi b’Abanye-Congo, Abanyamulenge n’Abahema bashyizwe mu gatebo kamwe, bagafatwa nk’abanzi b’igihugu, bagahigwa, bakicwa cyangwa bagahatirwa guhunga. 

Uyu mutwe kandi ugaragaza ko ubutegetsi bwa RDC bukomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashimutwa, bagafungwa bitemewe n’amategeko, abandi bakicwa cyangwa bagahatirwa guhungira mu mahanga. 

Kanyuka yashimangiye ko abagize AFC/M23 barwanira uburenganzira bwabo bw’ibanze, by’umwihariko uburenganzira bwo kwemerwa nk’abaturage bemewe ba RDC, gutahuka kw’impunzi zimaze imyaka mu mahanga, no kurindwa Jenoside bavuga ko ikomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye imikoranire n’ingabo za Leta. 

Yavuze ko uyu mutwe wahatirijwe gufata intwaro mu rwego rwo kwirwanaho, nyuma y’uko Leta ya Kinshasa ikomeje kutubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu bihe bitandukanye, ananenga ko ayo masezerano yakomeje kuba impapuro zidashyirwa mu bikorwa. 

AFC/M23 yagaragaje impungenge zikomeye ku bitero ivuga ko bigabwa ku baturage b’abasivili, cyane cyane kuva ibiganiro bya Doha hagati yayo na Leta ya RDC byatangira, aho ivuga ko indege z’intambara n’utudege tutagira abapilote (drones) byakoreshejwe mu bitero byahitanye ubuzima bw’abaturage batari bake. 

Uyu mutwe uvuga ko ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili, kandi ko amahanga acecetse cyangwa akarebera, bikongera gushimangira ko ikibazo cyo muri RDC kidafite igisubizo cya gisirikare. 

Mu gusoza, AFC/M23 yashimangiye ko nk’abaturage b’igihugu cyabo bafite uburenganzira bwo kwirwanaho no guhangana na Leta yabatereranye, mu gihe cyose izaba ikomeje kubima uburenganzira bwabo no kubafata nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo. 

Ibi bibaye mu gihe intambara n’ubushyamirane bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC, bigatera impungenge ku hazaza h’akarere kose, cyane cyane mu gihe ibiganiro bya politiki bigaragara nk’ibikomeje gutinda mu gutanga ibisubizo birambye. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here