36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeAFC/M23 yasabye Perezida Ndayishimiye ikintu gikomeye cyane nyuma y'ibyatangajwe na Loni

AFC/M23 yasabye Perezida Ndayishimiye ikintu gikomeye cyane nyuma y’ibyatangajwe na Loni

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Ihuriro rya AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasabye Leta y’u Burundi gufungura umupaka wa Gatumba uhuza iki gihugu na RDC, mu rwego rwo korohereza impunzi z’Abanye-Congo zifuza gusubira iwabo, mu gihe ubuzima bwazo bukomeje kuzahara mu nkambi.

Ubu busabe bwatanzwe n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, mu butumwa yageneye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, agaragaza impungenge zikomeye ku kibazo cy’ubutabazi gikomeje gufata indi ntera ku Banye-Congo bahungiye ku butaka bw’u Burundi.

Nangaa yavuze ko impunzi z’Abanye-Congo zibayeho mu buzima bubi cyane burimo inzara, kubura aho kuba heza, indwara n’umutekano muke, bityo asaba ko zihabwa amahirwe yo gusubira mu gihugu cyazo zinyuze ku mupaka wa Gatumba, mu mutekano no mu cyubahiro.

Yagize ati: “Dushingiye ku kibazo cy’ubutabazi gikomeje gukomera cyane ku baturage bacu bahungiye mu Burundi, turasaba mu cyubahiro ko umupaka wafungurwa kugira ngo ababyifuza babashe gusubira mu gihugu cyabo banyuze ku mupaka wa Gatumba, mu mutekano, mu cyubahiro no mu ituze.”

Uyu muyobozi wa AFC/M23 yanibukije ko iri huriro ryafashe ingamba zo korohereza abaturage b’u Burundi bari muri RDC gusubira mu gihugu cyabo, asaba ko Leta y’u Burundi na yo yafata ingamba nk’izo ku Banye-Congo bari ku butaka bwayo.

Ibi bibaye mu gihe u Burundi bucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 100 z’Abanye-Congo zahunze imirwano yabaye mu Ukuboza 2025 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu kibaya cya Rusizi/Ruzizi no mu bice bya Luvungi, Sange, Luberizi, Lubarika na Kiliba, hamwe n’abandi baturutse mu mujyi wa Uvira.

Iyo mirwano yasize Umujyi wa Uvira ugenzurwa na AFC/M23, mbere y’uko uyu mutwe uwuvamo ku wa 18 Ukuboza 2025, nyuma y’igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru ava mu nzego zitandukanye agaragaza ko izo mpunzi zibayeho mu buzima bubi cyane, aho zimwe zapfuye zizize inzara, kubura aho kuryama, indwara n’isuku nke. By’umwihariko, icyorezo cya Cholera cyibasiye inkambi nyinshi ziri hafi y’umupaka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryemeje ko impunzi 53 z’Abanye-Congo zimaze gupfira mu Burundi, harimo 25 bishwe na Cholera, abandi bazize kubura amaraso n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Loni yatangaje ko umubare w’impunzi warenze cyane ubushobozi bw’inkambi ziri hafi y’umupaka, bityo kubona ibiribwa, amazi meza n’ubuvuzi bihagije bikaba ikibazo gikomeye.

Nubwo imibare ya Loni igaragaza impfu 53, Umuryango CPCC uharanira amahoro n’umubano mwiza w’abaturage wo watangaje ko impunzi zigera kuri 105 zapfiriye mu nkambi zo mu Burundi mu byumweru bibiri bishize.

Ku wa 5 Mutarama 2026, Umuyobozi wa CPCC, Ahadi Bya Masu, yatangarije Radio Okapi ko impfu nyinshi ziterwa n’inzara, kubura ubuvuzi, ndetse anemeza ko hari impunzi zagabweho ibitero n’abagizi ba nabi mu nkambi, zikahaburira ubuzima.

Ku ruhande rwa Leta y’u Burundi, umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, Révérien Ndikuriyo, yatangaje ko nta gahunda ya vuba yo gufungura umupaka wa Gatumba ihari, avuga ko uzafungurirwa rimwe n’iyo u Burundi buhuriraho n’u Rwanda.

Icyakora, mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, ubuzima bw’impunzi z’Abanye-Congo bukomeje kuzahara, bigashyira igitutu ku Burundi, ku muryango mpuzamahanga no ku mpande zose bireba, ngo hashakwe igisubizo cyihuse kandi kirambye cyatabara izi mpunzi mbere y’uko umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here