Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko icyizere cy’amahoro cyari cyatangiye kuboneka mu biganiro bya politiki byabereye i Doha muri Qatar cyasenywe n’imyitwarire ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iyishinja kutubahiriza amasezerano yasinywe no kuyakoresha nk’igihe cyo kwiyubaka mu bya gisirikare aho kuyubahiriza.
Mu itangazo rikomeye ryasohowe n’umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC/M23, Corneille Nangaa, iri huriro ryagaragaje ko Leta ya Kinshasa ari yo nyirabayazana w’ihagarara ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Doha, ibintu byatumye intambara yongera gufata indi ntera, ishyira igihugu n’akarere kose mu kaga gakomeye.
Corneille Nangaa yibukije ko mu mwaka wa 2025, AFC/M23 yafashe icyemezo gikomeye cyo guhitamo inzira y’amahoro, nubwo byari bisobanuye kwemera gutanga ibitambo bikomeye ku rugamba, harimo no guhagarika ibikorwa bya gisirikare mu bice bimwe byari byarafashwe.
Yagize ati: “Twemeye kwinjira mu biganiro dufite umutima wo kubwizanya ukuri, si ugushaka igihe cyangwa amayeri. Byari amahitamo yuzuye inshingano agamije guha abaturage ba Congo amahoro arambye.”
AFC/M23 ivuga ko yagiye mu biganiro bya Doha ifite icyizere ko byari kuganisha ku gukemura impamvu shingiro z’intambara, zirimo ikibazo cy’imiyoborere mibi, ivangura, umutekano w’abaturage no kunanirwa kwa Leta kurinda imbibi z’igihugu.
Nk’uko Nangaa abivuga, mu mwaka wa 2025, AFC/M23 na Leta ya Kinshasa basinye inyandiko zitandukanye zari zigamije gushyira iherezo ku ntambara: Itangazo rihuriweho (Mata 2025), Itangazo ry’Amahame (Nyakanga 2025), Imyanzuro yo kurekura imfungwa (Nzeli 2025), Uburyo bwo kugenzura agahenge (Ukwakira 2025) ndetse n’Amasezerano rusange ya politiki (Ugushyingo 2025)
Nyamara, AFC/M23 ivuga ko ayo masezerano yose yasigaye ku mpapuro, kuko nta na rimwe Leta ya Kinshasa yigeze igaragaza ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa.
Nangaa yakomeje ati: “Kugeza ubu, nta n’imfungwa n’imwe yarekuwe. Ibi ni ukurenga ku mugaragaro amasezerano yasinywe, kandi bigaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushingiye ku binyoma.”
Uretse ikibazo cy’imfungwa, AFC/M23 ishinja Leta ya Congo guhungabanya agahenge mu buryo buteguwe, aho ngo habayeho ibitero byisubiramo, kwimura ingabo, no gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu buryo bwihishe.
Ibi byatumye, nk’uko Nangaa abivuga, intambara igaruka ku rwego rweruye kandi rwagutse, AFC/M23 igasanga nta yindi nzira isigaye uretse kwitegura kwirwanaho.
Ati: “Agahenge kagiye guseswa buhoro buhoro, bituma dushyirwa mu mwanya wo guhitamo hagati yo kurebera abaturage bicwa cyangwa kongera kwirwanaho.”
Ku rwego mpuzamahanga, AFC/M23 yagarutse ku biganiro byabereye i Washington, byayobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bemereye ku mugaragaro amasezerano agamije kugabanya umwuka mubi mu karere.
Gusa, nubwo ayo masezerano ya Washington yemejwe n’abakuru b’ibihugu, AFC/M23 ivuga ko ibiganiro bya Doha byari bigamije kunganira ayo masezerano byahagaze, bigaragaza icyuho gikomeye hagati y’ibivugwa ku rwego mpuzamahanga n’ibikorwa bifatika ku butaka bwa Congo.
Ihagarara ry’inzira za dipolomasi ryagize ingaruka zikomeye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, aho imirwano ikaze yaje kongera kubura, bikarangira AFC/M23 ifashe umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ikomeye yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iryo fatwa ry’umujyi ryabyukije amajwi akomeye yo kwamagana ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko ibirego byashinjaga u Rwanda, cyane cyane biturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bafatanyabikorwa ba Kinshasa.
Mu rwego rwo kugabanya igitutu cy’amahanga no kongera guha amahirwe inzira y’amahoro, AFC/M23 yatangaje ko yikuye mu mujyi wa Uvira, igaragaza ko idashaka ko ibikorwa bya gisirikare biba imbogamizi ku biganiro bya politiki.
Icyakora, iri huriro ryashimangiye ko amahoro nyakuri atagerwaho hatabayeho kubahiriza amasezerano, kuvuga ukuri no kureka amayeri ya politiki.
Corneille Nangaa yasoje ati: “Amahoro si amagambo cyangwa amafoto y’inama mpuzamahanga. Amahoro ni ugushyira mu bikorwa ibyo twumvikanyeho.”
Abasesenguzi ba politiki n’umutekano bavuga ko kudashyira mu bikorwa amasezerano ya Doha bishobora gutuma RDC yinjira mu cyiciro gishya cy’akaga, aho intambara ishobora kwaguka, ikarushaho kugora ubuzima bw’abaturage no guhungabanya umutekano w’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe amahanga akomeje gusaba ibiganiro n’agahenge, ikibazo gikomeye kigikomeje kwibazwa ni iki: Ese Leta ya Kinshasa izahitamo inzira y’amahoro ishingiye ku bikorwa bifatika, cyangwa izakomeza gukina umukino w’amasezerano atubahirizwa?



