19.8 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeAFC/M23 yasubije abarota ‘guhindura ubusa’ ibyo imaze kubaka mu bice yabohoye

AFC/M23 yasubije abarota ‘guhindura ubusa’ ibyo imaze kubaka mu bice yabohoye

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko udashobora kwemera ko ibyo umaze kugeraho mu bice ugenzura byahindurwa ubusa, ushimangira ko abateganya kongera kubisubiza mu maboko ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari kwibeshya bikomeye.

Ubu butumwa bwatanzwe ku wa Gatatu tariki ya 9 Mutarama 2026, bunyuze kuri Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 akaba n’umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro AFC/M23, wagaragaje ko ibice uyu mutwe uvuga ko wabohoye byamaze gusubirana ituze n’umutekano urambye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Bisimwa yagize ati: “Abifuza kugaruka kugira ngo bahindure ubusa ibikorwa bya AFC/M23 bagomba gukanguka bakava mu nzozi zabo. Igice cyamaze kubohorwa kiri mu mahoro burundu.”

Yakomeje ashimangira ko umutekano uri muri ibyo bice utazaba uw’igihe gito, avuga ko uzarindwa kandi ugakomeza kwitabwaho hifashishijwe imbaraga n’ingamba zakoreshejwe mu kubibohora. Ku bwa AFC/M23, gushyira imbere ituze n’imibereho y’abaturage ngo ni imwe mu nkingi z’ingenzi zigomba kuranga ubuyobozi bwabo.

Aya magambo atangajwe mu gihe gito nyuma y’uko impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zitangaje raporo zishinja AFC/M23 gushyiraho ubuyobozi bubangikanye n’ubwa Leta ya RDC mu duce igenzura. Izo raporo zivuga ko hashyizweho inzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi bwa gisivili, igisirikare, Polisi, ubutabera n’imari.

Ku rundi ruhande, Leta ya RDC yakomeje kugaragaza ko itemera ibyo bikorwa, isaba ko izo nzego zose zivanwaho, uduce M23 igenzura tugasubizwa mu maboko y’ubuyobozi bwa Leta. Kinshasa ivuga ko gushyiraho ubwo buyobozi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga n’ubusugire bw’igihugu.

Gusa AFC/M23 yo ivuga ko ibyo Leta ya RDC isaba itabyumva, ishimangira ko ifite uburenganzira bwo gucunga uduce igenzura mu rwego rwo kurinda umutekano n’ubuzima bw’abaturage bahatuye.

Ibi bikomeza kugaragaza ikinyuranyo gikomeye hagati y’impande zombi, mu gihe igisirikare n’ubutegetsi bikomeje kuba ishingiro ry’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu gihe imvugo zikakaye zikomeje kwiyongera, abakurikiranira hafi iki kibazo bagaragaza ko amahirwe y’ibiganiro bya politiki arushaho kugabanuka, bigatuma ejo hazaza h’umutekano n’amahoro muri aka karere hakomeza kuba urujijo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here