Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryateye utwatsi ibirego bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bishinja Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi n’ibikorwa bya gisirikare byabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, rivuga ko ari icengezamatwara rigamije kuyobya rubanda no guhisha inshingano z’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero bikomeye mu bice bya Kamanyola na Uvira, akavuga ko byakoreshejwemo amabombe n’indege zitagira abapilote (drone za kamikaze), bigahitana abantu barenga 1,500, mu gihe abarenga 500,000 baba baravuye mu byabo.
Muyaya kandi yashinje Ingabo z’u Rwanda kohereza batayo eshatu z’abasirikare mu misozi miremire ya Uvira, Fizi na Mwenga, avuga ko ziyoberanyije zigakora nk’abarwanyi ba Twirwaneho, kandi ko intego yazo ari ukwagurira urugamba muri Fizi mbere yo gukomereza mu mujyi wa Kalemie wo mu Ntara ya Tanganyika. Ibi birego byatangajwe nta gihamya ifatika yigeze igaragazwa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, iri huriro ryavuze ko amagambo ya Kinshasa ari ibinyoma bigamije guhisha ibitero bya gisirikare Leta ya RDC yagabye ku baturage binyuranyije n’agahenge kari karashyizweho.
Ati: “AFC/M23 iratera utwatsi ibirego byo kwigarurira ubutaka n’ibyo kwica abaturage byatanzwe na Patrick Muyaya. Ibi ni icengezamatwara rigamije kuyobya rubanda no guhisha inshingano za Leta ku bitero bya gisirikare byibasiye abasivili.”
AFC/M23 ivuga ko Leta ya Kinshasa yashatse gukoresha uduce ingabo zayo zavuyemo nk’ibirindiro byo kugaba ibitero bishya, by’umwihariko mu mijyi ya Uvira na Makobola, aho ivuga ko FARDC n’abo bafatanyije bakoze ibikorwa byo gusahura no gusambanya abagore ku ngufu ku buryo buteguwe.
Ihuriro AFC/M23 rivuga ko ubwicanyi bwibasiye abaturage ba Kivu y’Amajyepfo mu byumweru bishize butakomotse ku ngabo zaryo cyangwa ku Rwanda, ahubwo bwatewe n’ibitero by’indege n’ibisasu byarashwe na FARDC, ku bufatanye na FDLR, imitwe ya Mai-Mai Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’igihugu cy’u Burundi.
Ivuga ko uduce dutuwe cyane nka Kamanyola, Luvungi, Sange n’inkengero zabyo twibasiwe n’ibi bitero, by’umwihariko muri Kamanyola hakicwa abantu 8, abandi 55 bagakomereka, nk’uko iri huriro ribitangaza.
AFC/M23 kandi ivuga ko ku wa 22 Ukuboza 2025, ingabo za Leta zarashe ku baturage bari mu myigaragambyo y’amahoro, zikoresheje imbunda nini n’izoroheje, ibintu rivuga ko ari ukurenga ku burenganzira bwabo bw’ibanze.
AFC/M23 yamaganye ubuyobozi bwa Kinshasa ku kudafata ingamba zihamye zo guhagarika imvugo z’urwango zibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ryamaganye by’umwihariko amagambo aherutse gutangazwa na Gen. Sylvain Ekenge, uvugira Ingabo za RDC (FARDC), rivuga ko aca amarenga y’umugambi wa Jenoside.
Iri huriro risaba umuryango mpuzamahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kudaceceka, ahubwo bagakurikirana hafi ibiri kuba muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku rundi ruhande, Umuhuzabikorwa mu bya Politiki wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko uburyo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje gutwerera amahanga ibibazo bya Congo ari amayeri yo guhisha ko bwananiwe gukemura ibibazo by’Abanye-Congo.
Ati: “Ibibazo bya Congo ni iby’Abanye-Congo ubwabo. Kubitwerera amahanga ni ukwita ku bimenyetso by’indwara udakemuye umuzi w’ikibazo.”
Yongeyeho ko kujya kwitotombera mu mahanga bidashobora gukemura ibibazo birimo ubwicanyi, umutekano muke, ivangura, ruswa, ubukene n’imvugo zibiba urwango.
AFC/M23 ivuga ko ibiganiro bya politiki byahuzaga iri huriro na Leta ya RDC, byaberaga i Doha muri Qatar, bikomeje kudindira kubera kwinangira kwa Kinshasa, yanze kongera kugirana ibiganiro n’iri huriro haba imbonankubone cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iri huriro ryasoje rivuga ko 2026 uzaba umwaka wo gushimangira urugamba rwo kwibohora, ubutabera n’amahoro arambye, mu gihe Leta ya Kinshasa ikomeje gushinjwa kudaha agaciro inzira ya politiki nk’igisubizo cy’igihe kirekire ku bibazo bya Congo.



