Umutwe wa AFC/M23 watangaje ku mugaragaro ko Koloneli Willy Ngoma, wari umwe mu basirikare bakuru b’Ingabo zayo zizwi nka ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise), yitabye Imana.
Mu itangazo wasohoye ku wa 28 Gashyantare 2026, AFC/M23 yavuze ko Koloneli Ngoma yapfuye ku wa 24 Gashyantare 2026, mu bihe uwo mutwe uvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bukomeje kurenga ku masezerano y’agahenge. Uyu mutwe ushinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusenya nkana ayo masezerano no kongera ibikorwa bya gisirikare, birimo no gukoresha indege zitagira abapilote (drones).
Serivisi za Digital za Afrovera
Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.
- ✔ Gukora Website za business & companies
- ✔ Posters & Graphic Design
- ✔ Website Hosting & Domain
- ✔ Gufungura YouTube Channels za business
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ibyo bitero byagabwe ku birindiro by’umutwe ndetse no ku baturage basanzwe mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. AFC/M23 yagaragaje by’umwihariko uduce twa Masisi, Walikale, Kalehe na Minembwe nk’aho imirwano yongeye gukaza umurego.
Uyu mutwe kandi uvuga ko inshuro nyinshi wamenyesheje abafatanyabikorwa bari mu biganiro by’amahoro ku bijyanye no kurenga ku gahenge no kugabwa ibitero mu duce dutuwe n’abaturage benshi, ariko ukavuga ko ibyo bibazo bitigeze bihabwa agaciro gakwiye.
Nubwo bimeze bityo, AFC/M23 yongeye gushimangira ko igishyigikiye inzira y’ibiganiro by’amahoro, ariko igaragaza ko yiteguye gukomeza kurinda ibice igenzura, umutekano w’abaturage n’abarwanyi bayo.
Kugeza ubu, nta tangazo cyangwa igisubizo kiratangazwa ku mugaragaro na Leta ya Congo ku birego byashyizwe ahagaragara n’uyu mutwe.




