Imirwano imaze iminsi itatu ihanganishije AFC/M23 n’Ingabo za FARDC ifatanyije na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi, yakomeje gukara kuri uyu wa Kane mu gace ka Kaziba, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru dukesha urubuga rwa Tazama RDC yemeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 4 Ukuboza 2025, AFC/M23 yigaruriye ibirindiro bibiri by’ingenzi, bituma FARDC n’abafatanyabikorwa bayo basubira inyuma.
Nubwo FARDC ikomeje kurwana ngo irinde ibindi bice itaravaho, ibimenyetso bigaragaza ko ingufu zayo zigenda zigabanuka, nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi itatu.
📰 Also Read This:
Mu gace ka Katogota–Kamanyola, hahise habaho umutuzo muke mu gitondo, ariko inzego z’umutekano zivuga ko igihe cyose umutekano ushobora guhinduka , kuko impande zombi zikomeje kwitegura kongera kugaba ibitero.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ugenzura agace ka Katogota, kuko AFC/M23 n’ igisirikare cya Congo FARDC gifatanyije n’ingabo z’u Burundi na Wazalendo bakomeje guhangana mu buryo bukomeye.






