Muri iki gihe ikoranabuhanga rigenda rifata indi ntera, abantu n’ibigo byinshi bifuza gutunga imbuga zabo bwite (websites)kugira ngo babashe kwamamaza ibikorwa byabo, gusangiza amakuru, cyangwa guteza imbere itangazamakuru ryabo mu buryo bugezweho.
Afrovera Media ni ikigo cyihariye mu by’ikoranabuhanga cyashyize imbaraga mu korohereza buri wese wifuza gutunga website ye , mu buryo bworoshye, bwihuse kandi ku giciro cyoroheye buri wese. Intego yacu ni ugufasha abakiriya bacu kugera ku bakiliya babo, kwagura ibikorwa byabo no kubigeza ku rundi rwego hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Serivisi dutanga zirimo:
- Web Design & Web Development
- Web Hosting (kubika no gucunga amakuru ashyirwa ku rubuga rwawe umunsi ku wundi)
- Domain Name Registration
- Gukora Desktop na Android Applications
Izi serivisi zose tuzitanga mu gihe gito cyane, ku buryo mu minsi mike uba wamaze kubona ibyo wadusabye. Si ibyo gusa, kuko Afrovera Media ikomeza gukurikirana imishinga yawe yose ku buryo burambye, maze iyo hagize ikibazo kibayeho, tukagikemura vuba kandi neza.
Intego yacu
Intego nyamukuru ya Afrovera Media ni ugutuma umukiriya anyurwa n’iyo ahawe serivisi, ndetse ibikorwa bye bigatera imbere bigaragaza itandukaniro rifatika ku isoko. Duha agaciro gakomeye umukiriya, kuko twemera ko umukiriya ari umwami .
Dushyira udushya n’ubunyamwuga mu byo dukora byose, bigatuma abo dukorera bagira umwihariko ubatandukanya n’abandi bakora mu rwego rumwe.
Impamvu wakorana natwe
- Kwitaho umukiriya no kumwumva
- Gukorera hamwe no kugisha inama
- Gusangiza ubumenyi n’ubunararibonye
- Serivisi inoze itangwa n’abakora kinyamwuga
Tumaze gukorana n’ibigo bikomeye bitandukanye haba muri Kenya, Rwanda no mu mahanga, bityo guhitamo Afrovera Media ni icyemezo cyizewe kandi kinyamwuga .
Nawe ntucikwe n’aya mahirwe
Niba wifuza gutunga website, application cyangwa indi serivisi ijyanye n’ikoranabuhanga wifuje kuva kera, uyu ni wo mwanya wawe . Twiyambaze uyu munsi, twifatanye kugera ku ntego zawe.
- 📧 Email:editor@afrovera.com
- 🌐 Website: www.afrovera.com
📱 Dusange ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter (X), ugire amahirwe yo kutuganiriza ku mishinga yawe.
Afrovera Media yakira buri wese wifuza gukorana natwe, aho yaba ari hose ku Isi, kuko twifuza ko urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika rwagera kure kurushaho .




