35.8 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeAgatotsi mu mubano wa Qatar n’u Burundi: Amagambo ya Minisitiri Bizimana na...

Agatotsi mu mubano wa Qatar n’u Burundi: Amagambo ya Minisitiri Bizimana na Perezida Ndayishimiye yateje ibibazo bikomeye

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Umubano wari usanzwe ufatwa nk’umeze neza hagati y’Ubwami bwa Qatar n’u Burundi winjiye mu bihe by’igitotsi, nyuma y’amagambo akakaye yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, yibasira Qatar ku ruhare rwayo mu bwunzi bugamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byabaye ku Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2026, ubwo Minisitiri Bizimana yakoreshaga urubuga nkoranyambaga rwa X, aho yatangaje amagambo yafashwe nk’atesha agaciro uruhare rwa Qatar mu bikorwa by’ubwunzi, ayishinja gukoresha ijambo n’amafaranga mu kubuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo zikora ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC.

Aya magambo yahise atera impungenge mu nzego zo hejuru z’ubutegetsi bw’u Burundi, kuko yafatwaga nk’ashobora gushyira igihugu mu mwanya utoroshye wa dipolomasi, cyane cyane mu gihe Qatar imaze igihe igaragaza isura y’igihugu gifite ijambo rikomeye mu gukemura amakimbirane hifashishijwe inzira z’amahoro aho gukoresha imbaraga za gisirikare.

Abasesenguzi bagaragaza ko amagambo ya Minisitiri Bizimana ashobora gusobanurwa nk’agaragaza Qatar nk’igihugu gifite imigambi itari myiza kuri RDC, bikaba byafatwa nko kuyisiga icyasha ku rwego mpuzamahanga. Ibi byashoboraga kudahabwa agaciro iyo biva ku muntu usanzwe, ariko bikavugwa n’umuyobozi wa dipolomasi y’igihugu, bigahita bifatwa nk’icyerekezo cya Leta.

Ikindi cyatumye aya magambo afatwa nk’akomeye, ni uko yashyiraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyobowe na Perezida Donald Trump, mu mwanya usa n’aho ari igikoresho cya Qatar, bitewe n’inyungu z’amafaranga. Ibi byashoboraga gufatwa nabi n’ubutegetsi bwa Trump, busanzwe budafitanye umubano wihariye n’u Burundi.

Ni muri urwo rwego Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, byabaye ngombwa ko yitandukanya n’ayo magambo, maze anyuze kuri X atangaza amagambo asa n’ayisabira imbabazi Ubwami bwa Qatar, agaragaza ko u Burundi bwahora bushimira kandi bugaha agaciro umubano mwiza bufite na Qatar ndetse n’uruhare rwayo mu bikorwa by’ubwunzi muri RDC.

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Iteka u Burundi bwashimye umubano mwiza urambye na Qatar, ndetse n’uruhare rukomeye rwa Qatar mu bikorwa by’ubwunzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni ngombwa gutanga umucyo ku kumva ibintu nabi cyangwa kwibeshya ku byerekeye uruhare rwa Qatar mu iterambere no kubaka amahoro.”

Mu gusubiza mu buryo bwa dipolomasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani (Al Khulaifi), yashimiye Perezida w’u Burundi ku bisobanuro yatanze, ashimangira ko Qatar ikomeje kwiyemeza kubaka amahoro no gukemura amakimbirane mu mahoro, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bose.

Nubwo impande zombi zagerageje kugaragaza ko ikibazo cyakemutse mu magambo, abakurikiranira hafi politiki n’umutekano mu karere bavuga ko amagambo nk’aya adashobora kugenda nta ngaruka asize. Bemeza ko atazagira ingaruka ku giti cya Minisitiri Bizimana wenyine, ahubwo azagira icyo asiga ku isura y’u Burundi muri dipolomasi mpuzamahanga.

Ibi bibaye mu gihe atari ubwa mbere abayobozi bo mu Burundi cyangwa muri RDC bagaragayeho gutangaza amagambo akomeye atabanje gupima ingaruka zayo. Perezida Ndayishimiye ubwe yigeze kuvuga, ari i Kinshasa, ko bakwiye gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bw’igihugu cyabo, amagambo yaje kumukurikirana cyane mu rwego rwa dipolomasi, cyane cyane ko ubu akunze gushinja u Rwanda gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Ku rundi ruhande, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na we yigeze gutangaza ko nihagira igihombo na gito Ingabo za FARDC zigira mu mirwano zirimo n’ihuriro rya AFC/M23, azasaba inteko ishinga amategeko gutangiza intambara ku Rwanda, amagambo yafashwe nk’ashyira akarere kose mu kaga.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yigeze kunenga imvugo nk’iyi, agaragaza ko hari abayobozi bamwe bavuga ibintu batabanje gutekereza ku ngaruka zabyo, yaba ku bihugu bayobora cyangwa ku karere kose.

Ku bw’abasesenguzi, ikibazo cya Minisitiri Bizimana na Qatar ni isomo rikomeye ryerekana akamaro ko gukoresha imvugo icuritse mu bya dipolomasi, cyane cyane mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari kakomeje kuba indiri y’amakimbirane, aho ijambo rimwe rishobora guteza umutekano muke urenze imbibi z’igihugu.

Mu gihe u Burundi bukomeje gushaka umwanya wabwo ku ruhando mpuzamahanga, iyi dosiye ishobora gusigira isomo rikomeye abayobozi babwo: ko dipolomasi idasaba gusa amagambo, ahubwo isaba ubwitonzi, kureba kure, no gusobanukirwa neza ingaruka z’ijambo rimwe ku nyungu z’igihugu.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here