18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruAma G the Black aribaza impamvu The Ben atavuga ahubwo akarira gusa!...

Ama G the Black aribaza impamvu The Ben atavuga ahubwo akarira gusa! Afite ikosa ashinja buri wese wari kumwe na we

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Umuraperi Hakizimana Aman uzwi nka Ama G the Black mu muziki nyarwanda, aravuga ko The Ben nk’umuntu ufite ikibazo cyamubayeho, gukomeza guceceka kuri we ari amakosa kubera ko uko Abanyarwanda n’abakunda imyidagaduro bakumva ibivugwa n’abo bari kumwe bitakumvikana ari nyiri ubwite uri kubyivugira.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Ama G watangaje ko yakoze indirimbo nshya yavuze ko uhereye kuri The Ben n’abandi bantu bari bajyanye na we bose I Burundi bafite amakosa ku iyibwa rye telefone ye. Ubwo yaganiraga na Jalas, Ama G yavuze ko The Ben afite itsinda ry’abanyamakuru bajyanye mu Burundi, ariko nyuma y’uko habaye ikibazo cyo kwibwa kwe akaba yarakomeje guceceka, ntatangarize abatari bariyo uko byagenze binyuze mu banyamakuru bari kumwe.

Agira ati “Ikosa nshinja The Ben, ni uguceceka gusa ahubwo akarira gusaaaaaaa…… urarira! I Burundi warahageze.” Yakomeje avuga ko abafana ba The Ben baba bategereje kwiyumvira nyiri ubwite avuga ibyamubayeho. Akomeza avuga ko kandi umugore wa The Ben nawe afite ikosa, kubera ko ari we wagakwiye kuba ashinzwe kureba telefone y’umugabo we.

Ati “The Ben yagombaga kubaza umugore we Pamela, buriya ikintu umugabo yubaha ni telefone y’umugore we, n’umugore bikaba uko, rero njye uko mbyumva, ubwo The Ben yari ahugiye mu bindi, Pamella yagakwiye kuba ari gucunga telefone y’umugabo we. Yego ntabwo ari muri protocole pe, ariko ni we wagakwiye kubazwa iyo telefone. Ari njyewe The Ben, Pamella niwe nayibaza.”

Ama G the Black uvuga ko The Ben na Pamella bafite amakosa, aravuga ko n’abashinzwe umutekano we (Bouncers) nabo bafite amakosa kuko mubyo bari bashinzwe kurinda umutekano nabyo birimo.

Akomoje ku kijyanye n’ihangana n’urwango ruvuga kuri The Ben na Bruce Melodie, Ama G yavuze ko nta kidasanzwe kirimo ati “Urwango rwahozeho ruriho kandi ruzahoraho, urutararangiranye na Kayini na Abeli cyangwa hagati y’Imana na Satani ntimugategereze ko ruzarangirira muri twe abantu ba none.”

Latest stories

spot_img