24 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomePolitikeAmagambo akomeye y’umugore wa Bobi Wine asubiza Gen Muhoozi yatunguye benshi

Amagambo akomeye y’umugore wa Bobi Wine asubiza Gen Muhoozi yatunguye benshi

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Umugore w’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yatangaje amagambo akomeye asubiza Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, nyuma y’ubutumwa bwe bwateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga.

Barbara Itungo Kyagulanyi, umugore wa Bobi Wine, yavuze ko atumva uburyo Gen Muhoozi yifuza gukata udusabo tw’intanga tw’umugabo we, mu gihe na we ubwe afite utwe. Ibi yabitangaje nyuma y’uko Gen Muhoozi atangaje amagambo akakaye ku mbuga nkoranyambaga, arimo n’ashaka ko Bobi Wine yagirirwa nabi.

Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi yavuze ko inzego z’umutekano zishe abanyamuryango 22 b’ishyaka National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine, abashinja guteza imvururu mu gihe cy’amatora, anongeraho ko yifuza ko Bobi Wine yaba uwa 23. Nyuma yaho, yongeye gutangaza ko naramuka amubonye aho yihishe, azabanza kumukata udusabo tw’intanga mbere yo kumwica.

Aya magambo yateje impagarara zikomeye mu gihugu no hanze yacyo, bituma umugore wa Bobi Wine ayamagana ku mugaragaro. Yagize ati:
“Umugaba Mukuru w’ingabo akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni yavuze ko ashaka udusabo tw’intanga tw’umugabo wanjye. Muhoozi na we afite utwe. Kubera iki akeneye utw’umugabo wanjye?”

Bobi Wine we yatangaje ko kuva mu cyumweru gishize, abanyamuryango b’ishyaka rye barenga 100 bishwe n’ingabo ayobora Gen Muhoozi, ndetse ko urugo rwe rugoswe n’abasirikare kuva tariki ya 15 Mutarama 2026. Avuga ko abo basirikare batemera ko ibiribwa byinjira mu rugo, bigatuma abaruhukiyemo babaho mu bihe bikomeye.

Barbara Itungo na we bivugwa ko ari mu baheze muri urwo rugo, yasobanuye ko umugabo we yahisemo kwihisha kubera ubutumwa bwinshi bw’iterabwoba bwatangajwe na Gen Muhoozi, by’umwihariko mu gihe cy’amatora cyaranzwe n’ifungwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’urupfu rwa bamwe.

Nyuma y’izi mpaka, Gen Muhoozi yamaze gusiba ubutumwa bwose ku mbuga nkoranyambaga bwerekanaga ko ashaka kugirira nabi Bobi Wine. Icyakora, yagumijeho ubutumwa bwo ku wa 17 Mutarama, aho yavuze ko nta muntu n’umwe uri guhiga Bobi Wine, amagambo atarakiriye neza n’abatari bake mu baturage no mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here