Mu cyumweru gishize, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje kugerwaho n’impaka zikomeye zishingiye ku magambo yavuzwe n’Umuvugizi w’Ingabo za FARDC, Gen. Maj. Sylvain Ekenge Efomi, amagambo benshi bafashe nk’ashingiye ku ivanguramoko kandi akurura urwango rwibasira by’umwihariko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Aya magambo yavugiwe mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta (RTNC), aho Gen. Ekenge yari yatumiwe gusobanura uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Gusa aho kwibanda ku bibazo by’umutekano, ikiganiro cyahindutse urubuga rwo gutambutsaho imvugo yibasira Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange.
Mu magambo yakuruye uburakari bwinshi, Gen. Ekenge yagiriye inama abagabo bo muri RDC kwirinda gushakana n’Abatutsikazi, avuga ko gushyingiranwa nabo byaba bishyize mu kaga umutekano w’igihugu.
Yongeyeho ko hari abasirikare bakuru ngo bagiye baburanishwa kubera ko “bahindutse ibikoresho by’Abanyarwanda” biturutse ku gushakana n’Abatutsikazi.
Aya magambo yakomeje gushimangirwa n’imvugo yo gusebanya, aho Abatutsi basobanuwe nk’“indyarya mu bwenge,” ndetse gushakana n’Umututsikazi bigereranywa no “kwinjiza umutekano muke mu muryango no mu gihugu.”
Abasesenguzi bavuga ko iyi mvugo ihabanye n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu kandi ishobora guteza ingaruka zikomeye ku bumwe n’amahoro by’igihugu.
Dr. Alex Mvuka, umushakashatsi w’Umunyekongo wibanda ku bibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko amagambo ya Gen. Ekenge atari ay’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo agaragaza imyumvire ishobora kuba yarashinze imizi mu nzego zimwe za Leta ya RDC.
Yagize ati: “Ibi ni ibimenyetso byo kwimakaza ingengabitekerezo yo guheza no guha intebe imvugo z’urwango, nk’ibyagiye bigaragara mu mateka ya Afurika no mu bindi bice by’isi.”
Dr. Mvuka yibukije ko mu gihugu kigendera ku mategeko, imvugo ishingiye ku moko no gusuzugura abaturage ikwiye gutuma uwabivuze akurikiranwa n’ubutabera cyangwa agakurwaho inshingano.
Yagaragaje ko muri RDC bene iyi mvugo rimwe na rimwe ifatwa nabi, igafatwa nk’ikimenyetso cyo “gukunda igihugu,” bigatuma ikomeza gukwirakwira.
Uyu mushakashatsi yanahuje aya magambo n’imvugo zakoreshejwe n’abayobozi mu bihe bitandukanye by’amateka, hagamijwe gushimisha imbaga no gukomeza kugundira ubutegetsi.
Yavuze ko ibi byibutsa imvugo zakoreshejwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, zirimo ijambo rya Léon Mugesera ryo mu 1992 ryahamagariwe Abatutsi kwicwa no kwirukanwa.
Yagize ati: “Urwango rutangira nk’amagambo gusa, ariko iyo ruba politiki, ruvamo ibikorwa bishobora kurangira n’ubwicanyi.”
Yibukije kandi ko no muri Congo, imvugo z’urwango zitari nshya, atanga urugero ku bayobozi bo mu Ntambara ya Kabiri ya Kongo barimo Abdoulaye Yerodia Ndombasi wigeze kwita Abatutsi “udukoko” na “microbes.”
Nyuma y’igitutu cyaturutse mu baturage, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’impande zitandukanye z’igihugu n’amahanga, ubuyobozi bukuru bwa FARDC bwafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Gen. Maj. Sylvain Ekenge ku mirimo ye, mu gihe iperereza ku magambo ye rikomeje.
Si we wenyine wafatiwe ingamba, kuko na Televiziyo ya Leta, RTNC, yahagaritse by’agateganyo umunyamakuru Joseph Oscar Mbal Kahij, wakiriye Gen. Ekenge muri icyo kiganiro.
Ubuyobozi bwa RTNC bwatangaje ko yahagaritswe kubera ko yemeye ko amagambo yibasira Abatutsi atambuka adahagaritswe cyangwa ngo anengwe mu buryo bukwiye.
Abasesenguzi bavuga ko ibi byemezo byerekana ko ikibazo cy’imvugo z’urwango muri RDC kimaze gufata intera ndende, bigashyira mu rujijo amagambo Leta yagiye ivuga ko abaturage bose bafatwa kimwe hatitawe ku bwoko cyangwa inkomoko.
Mu gusoza, Dr. Mvuka asaba amahanga, imiryango mpuzamahanga n’abayobozi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari gufata aya magambo nk’impuruza ikomeye, agereranya n’imvugo zakwirakwizwaga n’ibitangazamakuru nka Kangura mbere ya 1994.
Asanga gukumira imvugo z’urwango hakiri kare ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda amahoro, ubumwe n’ubuzima bw’abaturage muri RDC no mu karere muri rusange.



