Uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, yagejejwe ku mugaragaro imbere y’Urukiko rwa Manhattan, aho yahakanye ibyaha byose aregwa, ashimangira ko akiri Perezida w’igihugu cye kandi ko yafashwe ku ngufu.
Maduro, ufite imyaka 63, yageze mu rukiko ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, avanywe muri Gereza ya Metropolitan Detention Center (MDC Brooklyn), aho afungiye kuva yafatwa ku wa 3 Mutarama. Yari ahambiriwe amapingu, agendana n’umugore we Cilia Flores, nawe uregwa ibyaha bisa n’ibye.
Akimara kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, abari bahari bavuze ko Maduro yabanje kugaragara nk’uhuzagurika, ariko nyuma y’iminota mike yongera kwiyumvamo imbaraga, atangira gusuhuza abantu no kubifuriza umwaka mushya mwiza.
Abajijwe imyirondoro, Maduro yivuze nka Perezida wa Venezuela, avuga ko yashimuswe akuwe mu rugo rwe i Caracas.
Yahise ahakana ibyaha byose aregwa birimo: Gucuruza ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga, Iterabwoba rishingiye ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge no Gutunga intwaro ziremereye zirimo machine guns n’ibisasu biturika.
Maduro yagize ati: “Ndi umwere. Nta cyaha kimpama. Ndi umuntu w’inyangamugayo, kandi ndacyari Perezida wa Venezuela.”
Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Maduro ashinjwa kuba yarakoresheje ububasha bwe mu gihe yari ku butegetsi, aha pasiporo z’abadipolomate abantu bakoraga ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bikabafasha kwinjiza ibiyobyabwenge muri Amerika bafite ubudahangarwa.
Izo pasiporo bivugwa ko zanakoreshwaga ku ndege zitwara abo bantu, bigatuma ibikorwa byabo bigenda nta nkomyi.
Umugore we, Cilia Flores, nawe yahakanye ibyaha byose, avuga ko nta ruhare yagize mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyangwa mu by’intwaro.
Ifatwa rya Maduro ryabaye mu gitero kidasanzwe cy’ingabo za Amerika, kivugwa ko cyakozwe n’unit yihariye ya gisirikare izwi nka Delta Force. Amakuru avuga ko igitero cyifashishije indege zirenga 150, zigatera mu Murwa Mukuru wa Venezuela, Caracas, mu masaha ya nijoro.
Maduro n’umugore we bafatiwe mu cyumba bararamo, bahita bajyanwa muri Amerika.
Mu gihe Maduro yajyanwaga mu rukiko, umutekano wari wakajijwe cyane. Yavanywe muri gereza mu ndege ya kajugujugu, aherekejwe n’abakozi b’urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (DEA) n’izindi nzego z’umutekano, nyuma ashyirwa mu modoka ya gisirikare idatoborwa n’amasasu.
Hanze y’urukiko, habaye imyigaragambyo ikomeye. Bamwe mu baturage bari bafite ibyapa byamagana Amerika bavuga ko itagomba kwivanga muri politiki ya Venezuela, mu gihe abandi bashimaga Perezida Donald Trump, bamushimira icyo bise “igikorwa gikomeye cyo kurwanya ibiyobyabwenge ku isi.”
Maduro yahisemo umunyamategeko Barry Joel Pollack, wigeze no kuburanira Julian Assange, washinze WikiLeaks. Binyuze ku bamusemuriraga, Maduro yagaragaje ko yiyumva nk’imfungwa y’intambara, aho kuba umunyabyaha usanzwe.
Iburanisha rye ntiryamaze igihe kinini. Nyuma yo gusomerwa ibyaha, yahise asubizwa aho afungiye. Urubanza ruzasubukurwa ku wa 17 Werurwe 2026.



