Amagambo ya Oketch Salah wavuze ko yari hafi ya nyakwigendera Raila Odinga mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe yakomeje guteza impaka n’umwiryane mu muryango wa Odinga.
Ibi byagarutsweho na Winnie Odinga, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), wavuze ko ibyo Salah avuga ari ibinyoma bidafite ishingiro, anashimangira ko atigeze aba umuntu wa hafi y’umuryango.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo imwe yo muri Kenya, Winnie Odinga yavuze ko nubwo yaba yarigeze guhura na Oketch Salah, atari umuntu uzwi mu muryango, ndetse ko kuvuga ko yari ahari mu gihe se yitabaga Imana ari amagambo ateye impungenge.
“Kuvuga ko wari uhari mu gihe papa yitabaga Imana kandi atari byo, ni ikinyoma gikomeye kandi gishobora guteza ingaruka.”
Yongeyeho ko inzego zibishinzwe zikwiye kwinjira muri iki kibazo, agaragaza ko amagambo ya Salah ashobora kuba afite izindi ntego zibyihishe inyuma.
Mu minsi ishize, Oketch Salah yari yagaragaye mu bitangazamakuru avuga ko yari hafi ya Raila Odinga mu gihe yari arwaye, akanemeza ko bagiranye ibiganiro byihariye mu minsi ya nyuma.
Nubwo yakomeje kwamaganwa n’umuryango wa Odinga, Salah ntiyigeze asubira inyuma ku byo yavuze. Abinyujije ku rubuga rwa X, yasubije abamunenga avuga ko ibyo yavuze ari ukuri.
“Ndahagaze ku byo navuze ku bihe bya nyuma nagiranye na Baba. Byari ibihe nyakuri kandi nabinyuzemo.”
Ibi byatumye impaka zirushaho gufata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga, aho Raila Odinga Jr. yahise yinjira muri izi mpaka mu magambo make, amusubiza mu ijambo rimwe ryahise rikwirakwira cyane“Nonsense!”



