31.4 C
Africa
Vrydag, Maart 6, 2026
HomeAmakuruAmagana y’Abihinduje Igitsina Basabwe Gusubirishamo Indangamuntu Zigaragaza Ibitsina Bahawe Bakivuka

Amagana y’Abihinduje Igitsina Basabwe Gusubirishamo Indangamuntu Zigaragaza Ibitsina Bahawe Bakivuka

Date:

Related stories

Ambasade y’u Rwanda muri UAE yasabye abanyarwanda gukurikiza amabwiriza y’umutekano

Ambasade y’u Rwanda ikorera mu bihugu  by’Abarabu (UAE) yasohoye...

Mediterane: Ubwato bw’Uburusiya butwara LNG Arctic Metagaz bwarohamye, Moscow ishinja Ukraine igitero cya drones

Ubwato bw’Uburusiya butwara umwuka kamere utunganyije (Liquefied Natural Gas...

Cuba mu Mwijima: Miliyoni z’abaturage Babuze amashanyarazi Nyuma y’ihungabana ry’uruganda rukuru

Miliyoni z’abaturage bo muri Cuba  kurubu bahanganye n’ibura ry’amashanyarazi...

Rwanda: Inama y’Abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’imfungwa 1,874

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu i Kigali iyobowe...

Gisagara: Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume bapfuye avoka enye

Umugabo wo mu Karere ka Gisagara ari mu maboko...
spot_imgspot_img

Amagana y’abantu bihinduje igitsina (transgender) n’abiyumva mu byiciro bitari bibiri by’igitsina (nonbinary) batuye muri leta ya Kansas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahawe amatangazo abasaba gusubirishamo indangamuntu zabo kugira ngo zigaragaze igitsina bahawe bakivuka.

Aya matangazo yatanzwe mu cyumweru gishize n’inzego zishinzwe imyirondoro y’abaturage muri iyo leta, asobanura ko abantu bose bahinduye amakuru ajyanye n’igitsina ku ndangamuntu bagomba gusaba izindi nshya zigaragaza igitsina cyanditswe ku cyemezo cy’amavuko.

Iki cyemezo kiri mu itegeko rishya ryemejwe muri Kansas rigamije guhindura uburyo amakuru y’igitsina agaragazwa ku byangombwa byemewe n’amategeko. Nk’uko iri tegeko ribiteganya, igitsina kigomba kugaragara ku byangombwa bya leta kigomba kuba gihuye n’icyanditswe ku cyemezo cy’amavuko cy’umuntu.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko iri tegeko riri mu akomeye cyane yashyizweho muri Amerika ku birebana n’abantu bihinduje igitsina. Bagaragaza ko rishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwa buri munsi bw’abo bantu, cyane cyane mu gihe bakoresha indangamuntu mu kazi, mu ngendo cyangwa mu kubona serivisi zitandukanye.

Bamwe mu bahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa transgender bavuga ko gusabwa guhindura indangamuntu bishobora kubashyira mu bibazo, kuko hari igihe isura yabo cyangwa ubuzima babamo bidahura n’amakuru agaragara ku byangombwa byabo.

Ibi bishobora gutuma bahura n’ivangura cyangwa gusobanura kenshi ubuzima bwabo bwite mu gihe bagiye gukoresha izo ndangamuntu mu bikorwa bitandukanye.

Ku rundi ruhande, abayobozi bashyigikiye iri tegeko bavuga ko rigamije gutuma inyandiko za leta zigira amakuru afatwa nk’aho ari ay’ukuri kandi ajyanye n’ivuka ry’umuntu. Bemeza ko ibi bizafasha mu kunoza imiyoborere n’imikorere y’inzego zitandukanye zikoresha amakuru y’abaturage.

Impaka ku burenganzira bw’abantu bihinduje igitsina zimaze igihe kinini muri Amerika, aho leta zitandukanye zikomeje gushyiraho amategeko atandukanye ajyanye n’iyi ngingo. Hari aho hashyirwaho amategeko abemerera guhindura amakuru ajyanye n’igitsina ku byangombwa byabo, mu gihe ahandi hashyirwaho amategeko ayagabanya cyangwa ayabuza.

Itegeko rya Kansas ryaje ryiyongera ku zindi mpaka zimaze iminsi zigarukwaho mu gihugu hose, aho abashyigikiye uburenganzira bwa transgender n’ababurwanya bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’uko amategeko agomba kubafata.

Mu gihe iri tegeko rikomeje gushyirwa mu bikorwa, biteganyijwe ko impaka n’ibirego bishobora kujyanwa mu nkiko bizakomeza, cyane cyane ku bijyanye n’ingaruka zaryo ku burenganzira bw’abaturage bamwe.

Amagana y’Abihinduje Igitsina Basabwe Gusubirishamo Indangamuntu Zigaragaza Ibitsina Bahawe Bakivuka

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here