24.3 C
Africa
Sondag, Maart 22, 2026
HomePolitikeAmakuru mashya: Abaturage babwiye Afrovera ko bariguhunga ari benshi nyuma y’ibitero bya...

Amakuru mashya: Abaturage babwiye Afrovera ko bariguhunga ari benshi nyuma y’ibitero bya drones i Minembwe n’imirwano i Ruzizi

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umutekano ukomeje kuzamba mu duce twa Minembwe no mu kibaya cya Ruzizi, aho abaturage bavuga ko barimo guhunga ari benshi kubera imirwano n’ibitero bya drones.

Abaturage bavuganye na Afrovera.com batuye mu gace ka Mikenke hafi ya Minembwe bavuga ko mu ijoro ryacyeye no mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri hagabwe ibitero by’indege zitagira abapilote (drones), bavuga ko zari iz’ingabo za leta. Aba baturage bavuga ko ibyo bitero byabateye ubwoba bukomeye, bituma benshi bahungira mu bindi bice bashaka ubuhungiro.

Amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imbaga y’abantu bari mu mirongo miremire bava mu byabo bahunga imirwano i Kabunambo. Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko muri ako gace hari imirwano ikomeye ihanganishije ingabo za leta n’umutwe wa M23.

Ku ruhande rwa AFC/M23, umuvugizi wayo yatangaje ko ibyo bitero byibasira cyane ibice bituwe n’abasivile, abishinja ingabo za leta. Yavuze ko ari ibitero bikomeje gukaza umurego ku baturage badafite ubwirinzi.

Icyakora, ingabo za leta ya Congo ntiziragira icyo zitangaza ku bijyanye n’ayo makuru mashya. Mu bihe byashize, zari zatangaje ko zibasira imitwe yitwaje intwaro irimo Twirwaneho ikorana na M23.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, amakuru aturuka mu kibaya cya Ruzizi na yo yemeza ko imirwano ikomeje, cyane mu gace ka Kabunambo hafi ya centre ya Sange, ku birometero nka 30 uvuye mu mujyi wa Uvira ugana i Bukavu. Abaturage bavuga ko humvikana urusaku rw’imbunda nini n’intoya kuva mu rukerera.

Lawrence Kanyuka, uvugira M23, yatangaje ko umutwe wabo udashobora kurebera ibyo bitero ngo uceceke, ashimangira ko ari ibitero bifite ubukana bukomeye.

Ibi bibaye mu gihe hashize igihe gito umutwe wa M23 uvuye mu mujyi wa Uvira mu kwezi k’Ukuboza gushize, nyuma y’igitutu cyashyizweho n’Amerika, nubwo bivugwa ko abarwanyi bawo bagumye hafi yawo. Leta ya Kinshasa, Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bimwe by’iburengerazuba bakomeje gushinja u Rwanda gufasha M23, ibyo u Rwanda rukomeje guhakana.

Nubwo hari ibiganiro bimaze igihe bigamije guhagarika imirwano no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, nta gisubizo kirambye kiraboneka kugeza ubu.

Mu kwezi k’Ukuboza gushize, abaturage ibihumbi byinshi bo mu duce twa Luvungi, Sange na Kabunambo bari bahungiye mu Burundi. Bamwe muri bo bari batangiye gutegura gutaha muri iki cyumweru, ariko iyi mirwano mishya ishobora kongera kubasubiza mu buhungiro.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here