37.6 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeAmakuru Mashya: Amerika Ifashe Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro n’Umugore We mu...

Amakuru Mashya: Amerika Ifashe Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro n’Umugore We mu Bitero Byihariye

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika yafashe Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, n’umugore we Cilia Flores. Trump yavuze ko bakuwe mu gihugu binyuze mu bitero bikomeye bya gisirikare byakozwe n’abasirikare b’Amerika bo mu mutwe wihariye, Delta Force.

Perezida Trump yashyize ubutumwa ku rubuga rwe rwa Truth avuga ko “Maduro n’umugore we bafashwe ndetse bakurwa muri iki gihugu.” Nta makuru y’ahantu bajyanywe yatangajwe.

Nyuma yo gufatwa kwa Maduro, Minisitiri w’Ingabo za Venezuela, Vladimir Padrino López, we byavugwaga ko yishwe, yagaragaye ari muzima. Mu butumwa bwe kuri social media, yavuze ko “ntabwo tuzigera tujya mu biganiro, ntabwo tuzamanika amaboko, kandi tuzatsinda.”

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko Perezida Maduro azaburanishirizwa muri Amerika kubera ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’iterabwoba. Urukiko rw’i New York rwamuhamije ko yinjiza muri Amerika ikiyobyabwenge cya Cocaine ndetse n’ibindi bifitanye isano nacyo, igihano cyatanzwe kuva mu 2020.

Mu myaka yashize, Amerika yari yashyize igihembo ku muntu wese uzamushyikiriza: ku butegetsi bwa Trump bwa mbere, igihembo cyari miliyoni 15$, ku butegetsi bwa Biden cyagejejwe kuri miliyoni 25$, hanyuma Trump asubira ku butegetsi mu 2025 azamura iki gihembo kikagera kuri miliyoni 50$. Igihano gishingiye ku kuba umutwe wa El Cártel de los Soles, ushyirwa ku rutonde rw’iy’iterabwoba, wagaragajwe ko uyoborwa na Maduro.

Visi Perezida wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yavuze ko kugeza ubu batazi aho Amerika yajyanye Perezida Maduro n’umugore we, ariko yashimangiye ko ibitero byibasiye abayobozi muri Guverinoma, mu gisirikare ndetse n’abasivile.

Guverinoma ya Venezuela yatangaje ko ibitero byibasiye cyane ibigo bya gisirikare birimo n’icya Fuerte Tiuna, aho byavugwaga ko Maduro aba. Ifatwa rya Maduro ribaye nyuma y’imyaka myinshi y’amakimbirane hagati ye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mezi ashize, Amerika yatangije ibitero ku mato y’abacuruza ibiyobyabwenge yavugaga ko bakorana na Maduro. Ku rundi ruhande, Maduro yagiye avuga ko ibi bitero bigamije kwigarurira umutungo w’igihugu cye no gushyiraho ubuyobozi bukorera Amerika.

Maduro, w’imyaka 63, yagiye ku butegetsi muri Venezuela mu 2013 nyuma y’urupfu rwa Hugo Chávez, inshuti ye ya hafi, wazize kanseri. Ubutegetsi bwe bwaranzwe no kutavuga rumwe na Amerika, ndetse Trump yagiye agaragaza kenshi ko atemera ubuyobozi bwe.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here