21.1 C
Africa
Dinsdag, April 7, 2026
HomePolitikeAmakuru mashya: Hamenyekanye ikihishe inyuma yo gushya ku bubiko bw’intwaro i Bujumbura

Amakuru mashya: Hamenyekanye ikihishe inyuma yo gushya ku bubiko bw’intwaro i Bujumbura

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Ku wa 31 Werurwe 2026, mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi humvikanye urusaku rukomeye rw’iturika ryateje impungenge ku baturage benshi, nyuma y’aho ububiko bw’intwaro buri mu kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Musaga bufashwe n’inkongi y’umuriro.

Amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Gen Gaspard Baratuza, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umuriro waturutse ku mashanyarazi, waje gukwira mu bubiko bw’intwaro, bigakurikirwa n’iturika rikomeye ryumvikanye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura.

Mu kiganiro yahaye ibiro ntaramakuru Reuters, Gen Baratuza yagize ati: “Impanuka ikomeye ishingiye ku muriro w’amashanyarazi yibasiye ububiko bw’intwaro muri Musaga niyo ntandaro yo guturika kumvikanye hirya no hino i Bujumbura.”

Ubu bubiko bwahiye buherereye mu kigo cya gisirikare kizwi nka “base”, aho intwaro zitandukanye z’ingabo z’igihugu zibikwa. Ibi byatumye iturika rikomeza kumvikana mu bihe bitandukanye, bitewe n’ubwinshi bw’amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare byari bihabitswe.

Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu mu Burundi nayo yahise isohora itangazo ibinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), ihumuriza abaturage, ivuga ko inzego z’umutekano ziri gukurikirana iki kibazo. Yagize iti: “Hari ibirimo guturika kubera umuriro wadutse mu kigo cya gisirikare i Bujumbura. Abari mu Mujyi wa Bujumbura mutekane, ntihagire ibindi byago mutera, birimo birakurikiranwa.”

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko abaturage bo mu bice bya Musaga, Kanyosha na Nyakabiga bagize ubwoba bwinshi, bamwe bakaba bavuye mu ngo zabo by’igihe gito birinda ko bakwitabaza ibishobora kubagiraho ingaruka. Hari n’abatangabuhamya bavuze ko babonye ibicu by’umwotsi mwinshi bizamuka mu kirere, bikurikiwe n’urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana.

Nubwo Leta y’u Burundi yatangaje ko ari impanuka yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, hari abasesenguzi batangiye kugaragaza ko hakenewe iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza niba nta kindi cyaba cyihishe inyuma y’iyi mpanuka, cyane cyane bitewe n’akamaro k’aho habitse intwaro n’uruhare bifite mu mutekano w’igihugu.

Kugeza ubu, nta mubare w’abantu bahitanywe n’iyi mpanuka cyangwa abakomeretse uratangazwa ku mugaragaro, ariko inzego z’ubutabazi ziracyari ku kazi zihanganye n’ingaruka z’iyi nkongi.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe umutekano wo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ukomeje kugirwa n’ibibazo bitandukanye, bituma ibijyanye n’ububiko n’umutekano w’intwaro bikomeza kwitabwaho cyane n’ibihugu byo muri aka karere.

Abaturage basabwe gukomeza gutuza, birinda kwegera aho byabereye, mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane neza icyateye iyi nkongi n’ingaruka zayo zose.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here