33.6 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruAMAKURU MASHYA: Muburyo butunguranye Umunyamulenge utuye Australia yandikiye ibaruwa ifunguye abarimo Perezida...

AMAKURU MASHYA: Muburyo butunguranye Umunyamulenge utuye Australia yandikiye ibaruwa ifunguye abarimo Perezida Paul Kagame

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

Mu gihe umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, CEO OFFICER Jean de Dieu Bizinde, umuyobozi akaba kandi n’umwe mubaharanira amahoro mubwoko bw’ABanyamulenge, yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa United Nations ibaruwa ifite ireme rikomeye, agaragaza impungenge ku ihohoterwa rikomeje gukorerwa Abanyamulenge batuye muri Kivu y’Epfo.

Muri iyo baruwa, Bizinde agaragaza ko ibikorwa by’urugomo bikorerwa abasivili byageze ku rwego rudashobora gukomeza kwitirirwa umutekano muke usanzwe. Avuga ko hari ibimenyetso by’uko ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zikoresha indege zitagira abapilote (drones) mu kugaba ibitero mu duce dutuwe n’abaturage, by’umwihariko muri Minembwe no mu bice biyikikije. Ibyo bitero byasenye amazu, byangiza imyaka ihinzwe ndetse n’amatungo, bituma abaturage bahunga, ndetse binateza ihungabana rikomeye mu mibereho yabo.

Uwanditse iyo baruwa ashimangira ko ibyo bikorwa bitagomba gufatwa nk’ibyabaye ku bw’impanuka, ahubwo abifata nk’ingamba zateguwe zigamije guteza kwirukana abanyamulenge mubyabo no kubica, harimo no gusenya burundu uturere dusanzwe dutuwe n’Abanyamulenge. Yanagaragaje impungenge ku makuru avuga ko zimwe muri izo drones zishobora kuba zituruka ku butaka bw’u Burundi, ibintu byaba bigize igitero cyambukiranya imipaka kandi kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili.

Bizinde avuga ko iyo Leta ikoresheje ubushobozi bwayo bwa gisirikare igamije kwibasira itsinda ryihariye ry’abaturage, ikanabima uburenganzira bwo kurindwa, kandi igaceceka ku mvugo z’urwango zibibasira, icyo gihe ikibazo kiba kirenze amakimbirane asanzwe y’imbere mu gihugu. Ku bwe, ibyo byinjira mu cyiciro cy’ibyaha byibasira inyokomuntu, kandi gukomeza kudafata ingamba bikomeye ku ruhande rw’amahanga bishobora gufatwa nk’ubufatanyacyaha butaziguye.

Muri iyo nyandiko, asaba Umuryango w’Abibumbye gufata ingamba zihamye zirimo kwamagana ku mugaragaro ihohoterwa rikomeje gukorerwa Abanyamulenge, gushyiraho iperereza mpuzamahanga ryigenga kuri ibyo bikorwa, gusaba ihagarikwa ryihuse ry’ikoreshwa rya drones mu duce dutuwe n’abaturage, kongera ingamba zo kurinda abasivili, no gukurikirana no kubaza inshingano abakoze n’abafashije muri ibyo byaha, hatitawe ku myanya yabo cyangwa igihugu bakomokamo.

Mu buryo butunguranye, umunyamulenge yandikiye abarimo Perezida Kagame, ibintu byatumye ibikubiye muri iyi baruwa bikwira henshi ku rwego mpuzamahanga. Ibyanditswe muri iyo baruwa byashenguye imitima ya benshi, binakangura impaka n’ibiganiro mu bihugu bitandukanye ku Isi ku kibazo cy’ihohoterwa rikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo.

Abakurikirana ibya politiki n’umutekano mpuzamahanga bavuga ko iyi baruwa ishobora kongera igitutu ku Muryango w’Abibumbye n’abandi bafatanyabikorwa bawo, cyane ko ishimangira ko guceceka, gutinda cyangwa kwitwararika mu gihe hari abaturage bibasirwa ku buryo bushingiye ku moko, bishobora kwandikwa mu mateka nk’uburangare bukomeye.

Mu gusoza, Bizinde ashimangira ko Abanyamulenge badasaba uburenganzira burenze ubw’abandi, ahubwo basaba kurindwa no kubaho mu mutekano nk’abandi bose. Avuga ko kubura ubutabera mu gihe kirekire bishobora kongera kuba guhakana ubutabera burundu, asaba amahanga gutabara hakiri kare kugira ngo amateka mabi atazasubira kwiyongera.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here