Papa Leo XIV yasabye abapadiri kwirinda gukoresha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu gutegura inyigisho zabo (homilies), ashimangira ko AI “itazigera ishobora gusangiza abantu ukwemera.
Mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo yagiranye n’abihayimana bo muri Diyosezi ya Roma, Papa yababwiye ko bagomba kuba maso mu gukoresha ikoranabuhanga n’imbuga za interineti, kandi bakirinda “ikigeragezo cyo gutegura inyigisho bifashishije ubwenge buhangano.”
Serivisi za Digital za Afrovera
Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.
- ✔ Gukora Website za business & companies
- ✔ Posters & Graphic Design
- ✔ Website Hosting & Domain
- ✔ Gufungura YouTube Channels za business
Yagize ati: “Nk’uko imikaya yose yo mu mubiri ipfa iyo itakoreshwa, ni na ko ubwonko bugomba gukoreshwa. Ubwenge bwacu bugomba gutozwa no gukangurwa kugira ngo butazadindira.”
Papa Leo XIV yakomeje asobanura ko gutanga inyigisho nyakuri ari ugusangiza abantu ukwemera umuntu ubwe afite, ashimangira ko AI “itazigera ishobora gusangiza ukwemera.”
Yongeyeho ko iyo umupadiri atanga ubutumwa bujyanye n’umuco n’aho akorera, abakristu bashaka kubona ukwemera kwe n’ubunararibonye bwe bwo kumenya no gukunda Yezu Kristu. Yatsindagirije ko ubuzima bw’isengesho ari ingenzi cyane, atari ugusoma amasengesho byihuse nk’umuhango usanzwe, ahubwo ari umwanya wo kuganira no kubana n’Imana.
Papa yanihanangirije abapadiri kwirinda gushukwa n’“iyobya riri kuri interineti, cyane cyane kuri TikTok,” aho abantu bashobora gushaka gukusanya “likes” n’“abakurikira.” Yavuze ko ubuzima bushinze imizi mu Mana ari bwo butuma umuntu atanga ubutumwa bufite agaciro nyakuri.
Yagize ati: “Niba tudatanga ubutumwa bwa Yezu Kristu, birashoboka ko twaba turi mu makosa, bityo tugomba kwisuzuma twicishije bugufi, tukareba uwo turi we n’icyo dukora.”
Muri icyo kiganiro kandi, Papa Leo XIV yasabye abapadiri gukomeza kwimakaza ubuvandimwe n’ubucuti hagati yabo, bakirinda ishyari ry’abihayimana (“invidia clericalis”) rishobora gusenya umubano. Yabashishikarije kandi gukomeza kwiyungura ubumenyi no kwiteza imbere mu murimo w’ubupadiri, kuko kwiga no gukura mu bitekerezo ari urugendo rudahagarara mu buzima bw’umuhamagaro.



